Print

Nshuti Savio yahakanye ibivugwa ko agiye kwerekeza mu ikipe ya APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 January 2018 Yasuwe: 1023

Umukinnyi Savio Nshuti yahakanye amakuru amwerekeza mu ikipe ya APR FC aho yavuze ko nta makuru afite kuko ibyo guhindura ikipe azabimenya arangiza irushanwa rya CHAN iri kubera muri Maroc.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bari mu gihugu cya Maroc,Savio yavuze ko ibyo kwerekeza muri APR FC atabizi kuko abamuhagarariye aribo bazamubwira aho azerekeza narangiza iyi mikino y’ikipe y’igihugu.

Yagize ati “Ibyo kwerekeza muri APR FC ntabwo mbirimo, mfite ababishinzwe bari kuganira n’amakipe atandukanye, nzabimenya CHAN irangiye. Kugeza kuri uyu munsi nta kipe ndumvikana nayo, ariko icyo nzi neza ni uko ntazakomezanya n’ikipe ya AS Kigali."

Nubwo uyu musore abihakana,amakuru agera ku Umuryango aravuga ko Nshuti Dominique Savio yamaze gusinyira ikipe ya APR FC,nyuma yo kumwishyura akayabo ka miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse APR FC Nshuti Savio yifuzwaga n’ikipe ya Rayon Sports yahozemo akayivamo yerekeza muri AS Kigali yamwemereye inzu ndetse n’imodoka, ariko birangira itabashije kubishyira mu bikorwa byatumye asesa amasezerano.

Nshuti yagaragaye mu mukino Amavubi yanganyije na Nigeria 0-0 nyuma y’igihe yari amaze abazwe urutugu ndetse yatangaje ko yakize neza kandi yiteguye kwereka abanyarwanda uwo ari we nahabwa amahirwe yo kubanza mu kibuga ku mukino bazahura na Equatorial Guinea ku wa 5.


Comments

ffffffff 17 January 2018

Buriya se Savio aracyakenewe muri rayon kuri kiriya giciro yifuza ra?