Print

Flanagan ukinira Liverpool ari mu mazi abira nyuma yo gukubita umukunzi we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 January 2018 Yasuwe: 240

Umukinnyi Jon Flanagan ukina mu bwugarizi bw’ikipe ya Liverpool ari mu mazi abira nyuma yo ghohotera umukunzi we ubwo yamukubitaga bari mu nzira batembera ku wa 22 Ukuboza 2017.

Flanagan avuye mu rukiko
Uyu musore w’imyaka 25,yibasiye umukunzi we aramukubita ubwo bari mu nzira batembera ndetse akaba yahawe ibihano bikarishye birimo gukora imirimo ifite igihugu akamaro mu gihe cy’amasaha 40 ndetse no kutegerana n’umukunzi we mu gihe kingana n’amezi 12.

Uretse ibi bihano,ubuyobozi bwa Liverpool bwama ze gutangaza ko bwiteguye gufatira ibihano bikarishye uyu musore cyane ko yangije isura y’ikipe ya Liverpool .

Umuvugizi w’ikipe ya Liverpool yabwiye abanyamakuru ko batakwihanganira iyi myitwarire y’uyu musore ndetse biteguye kumuhana kubera kwica isura nziza Liverpool ifite akagaragara mu bikorwa byo guhohotera ikiremwamuntu.

Flanagan amaze gukinira umukino umwe ikipe ya Liverpool ubwo yahuraga na Leicester City mu irushanwa rya Carabao cup mu mwaka ushize.

Flanagan ari ku musozo w’amasezerano ye ndetse nta cyizere cyo kumwongerera andi kubera imvune zamwokamye.