Print

AMAFOTO y’Umusore ugiye kurongora Miss Sharifa Umuhoza

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 17 January 2018 Yasuwe: 4020

Miss Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2017 akaba n’umukobwa ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) umusore bagiye kurushinga yamaze kumenyekana n’ubwo byari banje kugirwa ubwiru bukomeye.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo hasohotse amakuru yavugaga y’uko Miss Sharifa wo mu Ntara y’amajyaruguru yambitswe impeta n’umusore bagiye kurushinga nyuma y’igihe bari mu rukundo.

Uyu muhango wo kwambika impeta wabereye mu mujyi wa Kigali mu mpera z’icyumweru gishije nk’uko Miss Sharifa yabihamarije ikinyamakuru Umuryango.rw.Uyu mukobwa yatubwiye ko igihe amaranye n’uyu musore mu rukundo atari kinini ariko ko abyishimiye bitewe n’intambwe yateye.

Miss Umuhoza n’umukunzi we Thierry

Yatubwiye ko ibyinshi kuri uyu musore atabitangaza ariko ko uko iminsi yicuma azagenda atangaza ibimwerekeye, kuri ubu hakaba hasohotse amafoto agaragaza ibihe bidasaza uyu musore witwa Thierry yagiranye na Miss Sharifa mu minsi yatambutse.

Thierry yateye ivi asaba Umuhoza kumubera umugore

Miss Sharifa yabwiye UMURYANGO kandi ko bigenze neza uyu mwaka wa 2018 warangira arushinze n’uyu musore w’umucuruzi wiwa Thierry unafite restaurant mu mujyi wa Kigali yitwa ‘House of Cake’ mu isoko rishya rya Nyarugenge.