Print

Umusore usa na Diamond akomeje gutangaza benshi, byatumye bahura-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 January 2018 Yasuwe: 1317

Abahanga mu by’ubuvuzi baherutse kugaragaza ko gusa n’umuntu mudafite icyo mupfana bishoboka cyane,batangaje y’uko umuntu umwe ku isi agira abantu batanu basa kandi badafite icyo bapfana mu miryango cyangwa ahandi.

Ibi ninabyo byabaye ku muhanzi Diamond wisanze abwirwa ko afite umusore basa abandi bakavuga ko ari impanga ye.Mu Ukuboza, 2017 nibwo umusore witwa Patrick wo mu gihugu cya Kenya yatangiye gushyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ari impanga ye Diamond.

Ntibyatinze kuko aya mafoto yatangiye gukwirakwiza hose bigera naho umwe mu banyarwenya bakomeye witwa Eric Omondi atangira kumwifashisha mu kwamamaza bimwe mu bikorwa bye.

Uyu musore nawe akunze kuba ari kumwe n’inkumi

Eric Omondi ni umunyarwenya umenyerewe cyane mu gukora urwenya yigana Diamond Platnmuz .Yifashishije uyu musore wiyise ‘The Other Diamond’ kuri instagram batangira gukorana imwe mu mushinga yari afite biza no gutuma nyirubwite Diamond asaba ko yahura n’uyu musore baramenyana.

Eric na Patrick