Print

Areruya Joseph yegukanye agace muri La Tropicale amissa Bongo ahita ayobora urutonde rusange

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 January 2018 Yasuwe: 334

Kizigenza mu mukino wo gusiganwa ku magare uheruka kwegukana Tour du Rwanda 2017 Areruya Joseph,yongeye kwigaranzura ibihangange yegukana intera ndende kurusha izindi mu irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo ry’uyu mwaka ndetse yambara umwenda w’umuhondo uhabwa umukinnyi uyoboye urutonde rusange.

Aka gace ka kane (Etape 4) kahagurukiye ahitwa Ndjolé gasorezwa Mitzic ku ntera y’ibirometero 182,5, maze areruya Joseph yigaranzura bagenzi be bari bahanganye barimo n’ibihangange byitabiriye Tour de France.

Abakinnyi 10 ba mbere muri aka gace ka 4

Hasigaje ibirometero 55 ni bwo Areruya Joseph yacomotse mu gikundi ari kumwe na bagenzi be bane barimo Damien Gaudin ukinira Direct Energie, Nikodemus Holler wa Bike Aid na Ilia Koshevoy wa Wilier Triestina-Selle Italia aza kubasiga bari mu kirometero cya nyuma.

Urutonde Rusange rw’agateganyo

Areruya yahise afata umwanya wa mbere ku rutonde rusange awukuraho Brenton Jones wa Delko-Marseille Provence-KTM wari uwufite ku munsi w’ejo.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Mutarama bazakina agace ka gatanu (Etape 5), aho bazahaguruka ahitwa Oyem muri Gabon basoreze ahitwa Ambam muri Cameroon, bakazasiganwa intera y’ibirometero 141.