Print

Umukinnyi ukina muri NBA yaraye arusimbutse ubwo yagwaga nabi amaze gutera Dunk [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 January 2018 Yasuwe: 358

Umukinnyi Kris Dunn ukinira ikipe ya Chicago Bulls yaguye nabi abanza umutwe hasi, ubwo yari amaze gusimbuka ashaka gushyira umupira mu nkangara ibyo bita Dunk abaganga bahita bahagoboka.

Uyu mukinnyi akimara gusimbuka mu kirere,yamanutse nabi abanza isura hasi maze arakomereka cyane aho abaganga bemeje ko yahise akuka amenyo 2.

Uyu musore usanzwi azwiho gutera Dunk,mu mukino ikipe ye yahuye na Gorden States Warriors ntabwo byamuhiriye kuko aho kugwa neza nkuko bisanzwe yabaye nk’uhanutse ahita yikubita hasi abanje isura byateye impungenge abakinnyi bose bahita batabaza abaganga.

Akimara guhura n’iyi mpanuka,yabaye nk’utaye ubwenge gusa ubuyobozi bw’ikipe ya Chicago Bulls akinira butangaza ko bazatangaza uko ameze mu gihe kiri imbere.

Chicago Bulls ntabwo yorohewe na GSW ikinamo kizigenza Stephen Curry,Kevin Durant na Klay Thompson kuko yabatsinze amanota 119 kuri 112.