Print

Gicumbi: Polisi ifunze babiri n’imodoka zabo zipakiye amabalo 18 ya caguwa

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 January 2018 Yasuwe: 123

Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi yafashe imodoka ebyiri n’abashoferi bazo bakurikiranyweho magendu bafatanywe y’amabalo 18 ya caguwa.

Polisi ikaba itangaza ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko hari hari abantu babiri bazanye magendu ya caguwa iturutse hakurya iciye ku mipaka itemewe ikaba yerekeje I Kigali.

Imodoka ya mbere ni Toyota Primio UAY 578N yari itwawe na Domile Musimente ,indi nayo ni Toyota Primio UAV 468P yari itwawe na Hassan Hakizimana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira avuga ko Polisi yatangiriye inafata ziriya modoka zigeze mu murenge wa Mulindi, mu karere ka Gicumbi aho abafashwe bahise bafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba , imodoka zigafatirwa kandi hakaba hatangiye iperereza.

Amabalo y’imyenda yo yashyikirijwe umutwe wa Polisi ushinzwe kurengera imisoro n’amahoro, Revenue Protection Unit (RPU).

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yafashe imodoka yari ipakiye amakarito 60 y’imyenda ya caguwa hamwe n’abantu babiri barimo umushoferi wayo na nyir’iyo myenda.

Ingingo ya 369 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Umusoreshwa wanyereje umusoro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.

Naho ingingo y’199 yo mu muryango w’Afurika y’I Burasirazuba n’u Rwanda rukaba ruyikoresha yerekeranye n’ibyubucuruzi mu bihugu biwugize, yo ivuga ko umushoferi utwaye ibicuruzwa bya magendu acibwa amamadorali ibihumbi 5; n’imodoka ibipakiye ikaba yatezwa cyamunara. Iyo bigaragaye ko umucuruzi yakoresheje impapuro n’ibindi bikoresho mpimbano mu kwinjiza ku buryo butemewe ibicuruzwa; ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri n’amande angana n’agaciro k’ibyo yanyereje.