Print

Chile: Papa Francis yasezeranyije abageni bari mu ndege

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 19 January 2018 Yasuwe: 534

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko - uri mu ruzinduko mu gihugu cya Chile - yakoze amateka atangira amasakaramentu yo gushyingirwa mu ndege.

Abageni, bombi Paula Podest Ruiz, w’imyaka 39, na Carlos Ciuffardi Elorriga, ufite 41,bakora akazi ko kwita ku bagenzi mu ndege bari barasezaniriye mu butegetsi.

Ariko ntibyashobokera kujya kwa padiri kubera ko kiliziya yabo yari yarangijwe n’umutingito.

Francis aje mu modoka ye yitwa Popemobile ku mucanga ahitwa Lobitos Beach, hafi y’umujyi wa Iquique

Papa yabasezeranirije mu muhango watwaye igihe gito cyane igihe indege barimo yari irimo iva i Santiago yerekeza mu mujyi wa Iquique uri mu majyaruguru y’igihugu.

Umuyobozi mukuru w’ikompanyi ifite iyo ndege niwe batanzeho umugabo.

Paula Podest Ruiz (ibumoso) na Carlos Ciuffardi Elorriga basomanye nyuma y’umuhango wamaze aknya gato cyane

Abakarani bari muri yo ndege nibo batunganyije inyandiko zo gushyingiranwa zemewe n’amategeko.

Ni ubwa mbere umupapa asezeranyiriza abageni mu ndege.

Abageni basabye Papa guha umugisha urugo rwabo, ariko we yahise abasezeranya

BBC