Print

Hari ibisigisigi bya Urban Boys byasigaye ku mutima wa Safi Madiba

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 19 January 2018 Yasuwe: 476

Umuririmbyi Safi Madiba wahoze aririmba mu itsinda Urban Boys ryamenyekanye mu muziki w’u Rwanda, yahishuye ko hari ibintu bitatu byamusigaye ku mutima n’ubwo yamaze gutandukana na bagenzi be basigaye ari babiri gusa aravuga Nizzo Kaboss na Humble Jizzo.

Mu kiganiro yahaye Izubarirashe.rw ducyesha iyi nkuru, Safi yahishuye ko hari byinshi yibukira kuri Urban Boys akubira muri bitatu ariko ko atazigera na rimwe yicuza umwanzuro yafashe wo kuva muri Urban Boys yari amazemo imyaka icumi bakora muzika yanyuze benshi.

Uyu musore wahisemo kuririmba ku giti cye akaba amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zirimo iheruka yitwa ‘Kimwe Kimwe’ yatangaje ko atazibagirwa ibihe yagiriye muri Urban Boyz, cyane umuntu witwa Nizzo ngo ntazamwibagirwa.

Yagize ati “Sinakwibagirwa Nizo na Humble [Jizzo]. Abantu twakoranye urugendo rutari ruto mu muziki sinabibagirwa. Ikindi sinakwibagirwa uburyo twaririmbanaga mu bitaramo, n’ uburyo twabaga turi mu kazi turi nko muri studio dukora indirimbo na byo sinabyibagirwa.”

Uyu muhanzi kandi avuga ko umwanzuro yafashe wo kuva muri Urban Boys akiwukomeyeho kuburyo asubiyemo yakwicuza bikomeye,ati :” Ahubwo nakwicuza nsubiyemo. Ntabwo nzigera mbyicuza.”

Safi avuga ko azahora yibuka Nizzo

Safi anavuga ko kuva muri Urban Boys ari umugambi yatangiye gutekerezaho ubwo umwaka wa 2017 watangiraga.Uyu na Nizzo bakunze gukozanyaho kugera naho bajya barwana.