Print

Amerika: Kajugujugu yakoze impanuka igwamo icyamamare mugutwara imodoka n’ utavugaga rumwe na Zimbabwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 January 2018 Yasuwe: 1034

Umwongereza witwa Charles Burnett III wari ufite agahigo ko gutwara imodoka ku muvuduko mwinshi kurusha abandi mu Isi, n’ Umuyobozi utavugaga rumwe n’ ubutegetsi bwa Zimbabwe ni bamwe muri batanu bahitanywe n’ impanuka ya kajugujugu yabere mu gihugu cya Mexique.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatatu w’ iki cyumweru gusa amakuru yayo yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu. Polisi ya Mexique ivuga ko iyi kajugujugu yari ivuye muri Mexique yerekeza muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika, ibinyamakuru The Telegraph na dail mail byatangaje iyi nkuru ntacyo byigeze bivuga kucyaha cyarateye iyi mpanuka.

Amakuru w’ iyi mpanuka yamenyekanye ubwo umwe mu bayirokotse yahamagaraga polisi yo muri Mexique asaba ubutabazi.

Charles Burnett III wari ufite imyaka 61, yapfanye n’ umuyobozi utavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Zimbabwe Roy Bennett n’ umugore we, ndetse n’ umupilote witwaga Jamie Coleman Dodd n’ umwungiriza we co-pilot Paul Cobb.

Umukunzi wa Burnett Andra Cobb, n’ umukobwa w’ umwungiriza wa pilote nibo bashoboye kurokoka iyi mpanuka kuko bashoboye kwikura mu muriro.

Muri 2009 nibwo bwana Burnett yaciye agahigo ko kuba umuntu wa mbere watwaye imodoka ku muvuduko mwinshi cyane mu Isi. Uyu mugabo avuka mu gihugu cy’ Ubwongereza ari magingo aya yabaga muri Mexique afite ifamu y’ inka muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika arinaho iyi ndege yakoze impanuka yerekezaga.


Charles Burnett III wari ufite agahigo ko gutwara imodoka ku muvuduko mwinshi

Umuyobozi utavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Zimbabwe Roy Bennett n’ umugore waguye mu mpanuka ya kajugujugu