Print

Syria yatangiye kurambagiza umutoza Antoine Hey utoza Amavubi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 January 2018 Yasuwe: 382

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Syria rimaze iminsi riganira n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi kugira ngo aze kubatoza.


Uyu mutoza uri kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi mu mikino ya CHAN ntiyahakanye aya makuru ahubwo yavuze ko yababwiye ko ari mu kazi ndetse bakwiye kuzongera kugaruka imikino ya CHAN irangiye.

Yagize ati “Nibyo baranyegereye ndetse banyereka imbanzirizamasezerano mbabwira ko ndi mu kazi bagomba kuzagaruka nyuma y’iyi mikino.

Nkuko byagenze ku mutoza uheruka guhesha ishema u Rwanda Stephen Constantine,werekeje mu Buhindi nyuma yo guhabwa akayabo k’amafaranga na Hey ari guhabwa akayabo k’amafaranga bizagorana gukomezanya n’Amavubi.