Print

Trump yatutse Afurika ariko Amerika irayisaba gukomanyiriza Koreya Ruguru

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 19 January 2018 Yasuwe: 1248

Abategetsi ba Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika batangaje ko amagambo Perezida w’ iki gihugu aherutse kuvuga kuri banyafurika ubwo yabitaga umwanda atazabuza Amerika ko ikomeza gusaba Afurika gukomanyiriza Koreya ya Ruguru.

Robert Scott, ushinzwe ibihugu by’ Afurika watangaje ibi yongeyeho ati “Dufite imigenderanire ikomeye n’ uwo mugabane”

Robert Scott yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku buryo bwa "téléconférence" aho yerekanye ko Amerika yiyemeje gukora uko ishoboye kugira ngo Korea ya Ruguru ntihagire ifaranga na rimwe ikura muri Afurika yakoresha mu mugambi wayo wa "nucléaire".

Ubutegetsi bwa Amerika ku wa gatatu ko burimo gusaba bushimitse ibihugu by’Afurika guhagarika imigenderanire ya gisirikare n’iy’ubucuruzi na Korea ya Ruguru.

"Leta nyinshi zo ku mugabane zifite imigenderanire na Korea ya Ruguru kuva kera, bigakenerwa ko tubisubiramo," niko Bwana Scott yavuze.

Bwana Scott ntiyatunze urutoke ibyo bihugu bya Afurika byaba bigikorana ubucuruzi na Korea ya Ruguru.

Mu cyegeranyo cya Onu cyagiye ahabona mu kwezi kwa cyenda, impuguke za loni batunze urutoki bya Tanzaniya, Uganda n’ibindi bihugu icyenda by’ Afurika.

Loni ivuga ko Tanzaniya na Korea ya Ruguru bagiranye amasezerano ya gisirikare na Korea ya Ruguru ya miliyoni 12.5 z’amadolari.
Izi mpuguke zirimo gutohoza kandi ko Korea ya Ruguru yaba iha ikarishabwenge igisirikare n’igipolisi cya Uganda.
Mu ijambo yagejeje ku nteko rusange y’ Umuryango w’ Abibumbye muri Nzeli umwaka ushize, Perezida Yoweri Museveni yavuze ko Uganda yubahiriza ibihano byashizwe kuri Korea ya Ruguru.

Icyo gihe Museveni yagize ati "Ariko turashima ko mu byashize, abanya Korea ya Ruguru badufashije kubaka inteko zikoresha imodoka z’ indwano"

Mu mpera z’ umwaka ushize igihugu cya Burukina Faso cyakomanyirije Koreya ya Ruguru cyiyambura uburenganzira bwo kugicuruzamo ibicuruzwa.

Leta ya Koreya ya Ruguru ivuga make. Gusa Umusesenguzi wa politiki wo kumugabane w’ Asia Gordon Chang tariki 18 Mutarama 2017 yabwiye ikinyamakuru Express cyandikirwa mu Bwongereza ko Koreya ya Ruguru idashobora gutera messile muri Amerika, kuko Amerika nayo yahita ikora ku mbarutso itazuyaje, bi ibintu agereranya ko byaba ari nk’ intambara ya 3 y’ Isi.