Print

Manzi niwe wabaye umukinnyi w’umukino

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 January 2018 Yasuwe: 333

Myugariro Manzi Thierry niwe watowe nk’umukinnyi witwaye neza ku mukino ikipe y’igihugu Amavubi yatsinze Equatorial Guinea igitego 1-0.

Uyu mukino wo mu itsinda C,wafashije Amavubi kwiyongerera icyizere cyo kwerekeza mu mikino ya ¼ nyuma y’aho ku munota wa 67 Manzi Thierry yatsindaga igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Manzi Thierry nubwo atahuye n’akazi kenshi kubera ko Amavubi yayoboye umukino kuva utangiye kugeza urangiye,yagize uruhare rukomeye mu gufasha ubwugarizi bw’Amavubi ndetse aba ariwe uhesha Amavubi amanota 3.

Manzi Thierry akurikiye Bizimana Djihad nawe wabaye umukinnyi w’umukino mu mukino wa mbere Amavubi yakinnye na Nigeria ukarangira amakipe yombi anganyije 0-0.