Print

Babili mu bayoboye Minisiteri y’ uburezi bari mu buyobozi bukuru bwa Kaminuza y’ u Rwanda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 January 2018 Yasuwe: 1812

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yagize Dr Musafili Papias Malimba, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’ u Rwanda ushinzwe igenamibambi n’ ubutegetsi nk’ uko bigaragara mu itangazo ry’ inama y’ abaminisitiri yateranye tariki 19 Mutarama 2018.

Magingo aya babiri mu babaye ba Minisitiri b’ uburezi mu Rwanda bari mu buyobozi bukuru bwa Kaminuza y’ u Rwanda. Dr Musafili agiye mu buyobozi bukuru bwa Kaminuza y’ u Rwanda asanzeyo Dr Charles Muligande nawe wigeze kuba Minisitiri w’ Uburezi ubu akaba ari umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’ u Rwanda ushinzwe iterambere rya Kaminuza.

Dr Musafili ni umushakashatsi akaba n’ umunyapolitiki yabaye Minisitiri w’ uburezi kuva muri 2015 kugeza muri 2017.

Yinjiye muri guverinoma asimbuye Silas Lwakabamba wari Minisitiri w’ Uburezi ava muri Guverinoma y’ u Rwanda asimbuwe na Dr. Eugene Mutimura ari nawe Minisitiri w’ uburezi kugeza ubu.

Dr Musafili Malimba mbere y’ uko aba Minisitiri yari Umuyobozi Mukuru w’ ishami rya Kaminuza ryigisha ibinjyanye n’ ubukungu (CBE).

Dr Malimba agiye mu buyobozi bwa Kaminuza y’ u Rwanda mu gihe igaragamo ibibazo bitandukanye birimo n’ ikibazo cyo kubura ubushobozi bwo guhemba abarimu. Ni mu gihe kandi mu mwaka ushize wa 2017, Dr Charles Muligande yavuze ko ibibazo Kaminuza y’ u Rwanda irimo kunyuramo byatewe n’ uko hari umuntu wabaye Minisitiri w’ uburezi akemera ko ingengo y’ imari igenerwa iyi kaminuza igabanywa. Uwo muntu ashobora kuba ari Dr Papias Malimba kuko ibyo bibazo by’ ubushobozi buke muri Kaminuza y’ u Rwanda byumvikanye ubwo Dr Malimba yari amaze imyaka 2 ari Minisitiri w’ Uburezi.

Dr Muligande yavuze ko ubwo yari Minisitiri w’ uburezi Minisiteri y’ imari n’ igenamigambi yamusabaga ko bagabanya ingengo y’ imari igenerwa kaminuza akabyanga.


Dr Malimba Papias Musafili


Dr Charles Muligande