Print

Areruya mu nzira yo kwandika amateka muri Afurika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 January 2018 Yasuwe: 273

Areruya Joseph ari ku muryango umwinjiza ku gukora amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere wegukanye La Tropicale Amissa Bongo,kuko abashije kugumana umwenda w’umuhondo nyuma y’agace ka 6 kabanziiriza aka nyuma kegukanywe n’umutaliyani Rinaldo Nocentini ukinira ikipe ya Sporting Clube de Portugal/Tavira naho Areruya aba uwa 3.


Nocentini wegukanye agace ka 6

Agace ka 6 karangiye mu kanya ,kavaga ahitwa Bitam kerekeza Oyem ku ntera y’ibirometero 107 aho uyu mutaliyani abashije kwigaranzura bagenzi be barimo umunya Eritrea Zemenfes Salomon wa kabiri na Areruya Joseph wa 3.

Inkuru nziza ni uko Areruya abashije kugumana umwenda w’umuhondo ndetse yongera igihe yasigaga mugenzi we Nicodemus Holler wa Bike Aid umukurikiye kiva ku masegonda 8 kijya kuri 18.

Nubwo asigaranye abakinnyi 3 barimo Munyaneza Didier, Ukiniwabo Rene Jean Paul na Ruberwa Jean, gusa nyuma y’aho ku munsi w’ejo Bonaventure Uwizeyimana na Valens Ndayisenga bakoze impanuka bakava mu isiganwa,ku munsi w’ejo Rwanda Nziza ishobora kuririmbwa muri Gabon.

Kubera ko agace k’ejo nako ari ugutambika,byitezwe ko abakinnyi batazasigana igihe kinini ariyo mpamvu Areruya Joseph afite amahirwe menshi yo kwegukana La Tropicale Amissa Bongo ya 2018 atsinze abasore bakinnye Tour de France nka Adrien Petit n’abandi.

Uko abakinnyi bakurikiranye mu gace k’uyu munsi:

Urutonde rusange nyuma y’agace ka 6:

Ku munsi w’ejo bazasiganwa bava ahitwa Bikele berekeza mu mugi wa Libreville ku ntera y’ibirometero 140.