Print

Tanzania: Umuntu yagonze indege arapfa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 20 January 2018 Yasuwe: 1494

Umuntu utamenyekanye amazina yapfuye nyuma yo kugonga indege yari ihagurutse ku kibuga cy’ indege cya Mwanza mu gihugu cya Tanzania.

Ngo uwo muntu yagonze indege yari mu nzira indege zinyuramo mbere yo guhaguruka ngo zifate ikirere. Yagonze indege ya Fast Jet yarigiye i Dar es salaam.

Polisi ya Mwanza yavuze ko uwo muntu utaramenyekana amazima yagonze indege mu ijoro rya tariki 17 Mutarama 2018, akabonwa n’ umupilote wahise abimenyesha abashinzwe urujya n’ uruza kuri icyo kibuga cy’ indege.

Umuyobozi wungirije w’ ishyirahamwe rigenzura ibibuga by’ indege byo muri Tanzania Richard Mayongela yemeje aya makuru ariko atangariza Radio Free Africa (RFA) ikorera muri icyo gihugu ko iyo indege isanze umuntu munzira yayo inyuramo ihaguruka ikamugonga iryo shyirahamwe rivuga ko ari uwo muntu wagonze indege.

Yagize ati “ "Nubwo iyo ndege yagonze uwo muntu tutaramenya izina rye, urebye amategeko umuntu cyangwa ikintu cyose kiri mu nzira indege ziguruka zicamo, bivugwa ko ariwe cyangwa aricyo cyagonze iyo ndege."

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana uko uwo muntu yageze mu nzira y’ indege mbere y’ uko ihabwa uburenganzira bwo kuguruka.

Polisi ya Tanzania ivuga ko ikirimo gukora iperereza kuri iyo mpanuka ngo hamenyekane uko uwo muntu yageze mu nzira y’ indege.

Ikibuga cy’ indege cya Mwanza cyegeranye n’ ikiyaga cya Victoria, kiri hafi y’ aho abantu batuye kandi nta ruzitiro kigira n’ ubwo kimaze kuvugururwa inshuro zirenze ebyiri.