Print

Akoresha ibirenge atwaye indege, ibintu bitangaza abatari bake-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 20 January 2018 Yasuwe: 1885

Umukobwa witwa Jessica Cox wo muri Sierra Vista muri Leta ya Arizon akomeje gutungura benshi nyuma yo guhabwa umukandara w’umukara mu mukino wa ‘Taekwondo’ akanemerwa gutwara indege nta maboko agira.

Jessica yavuze nta maboko agira kuva icyo gihe yatangiye kwimenyereza kubaho buri kintu cyose agikoresha amaboko ye.Yatangiye kwiga akoresha amaboko ndetse yakuze afite inzozi zo kuba umwe mu batwara indege, yabashije kubigeraho ahabwa impamyabushobozi mu byerekeranye no gutwara indege nyuma y’uko asoje amasomo ye.

Yavutse mu 1983 avukira muri leta zunze ubumwe z’Amerika. Uretse gutwara akoresheje ibirenge byanatumye amenyekana cyane ku isi, uyu mukobwa azwiho ubushobozi mu mikino njya rugamba ‘Karate’ aho yabashije kwegukana igihembo gikomeye cya World Guiness Record ari naho yamenyekaniye cyane.

Yakurikiranye amasomo ye muri kaminuza ya Arizona, aza guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga ubu akaba abasha gutwara indege akoresheje amaguru ye ibintu bitangaza abatari bake kubera ubuhanga n’ubumenyi afite muri byo.

Uyu mukobwa kandi anafite agahigo ko kuba yarabaye umuntu wa mbere wabashije kugira umukandara w’umukara mu mukino njya rugamba wa Taekwondo.

Yihaye intego gukomeza gukora cyane kugirango azabone umukandara wa kabiri muri Taekwondo.