Print

Police FC niyo yabashije kubona amanota 3 mu mikino ya mbere y’igikombe cy’intwali

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 January 2018 Yasuwe: 317

Mu mikino y’igikombe cy’intwali yatangiye uyu munsi ikipe ya Police FC niyo yonyine yabashije kubona amanota 3 nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0 mu gihe Rayon Sports yaguye miswi na AS Kigali 0-0.


Mu mukino wabanje ikipe ya Police FC yarangije ari abakinnyi 10 yatsinze APR FC igitego1-0 cyatsinzwe na Habimana Hussein ku munota wa 45 w’umukino.

Nubwo APR FC yari ifite Migi na Iranzi Jean Claude,ntiyabashije kwishyura iki gitego mu gice cya kabiri nubwo Police FC yahawe ikarita itukura ku munota wa 27 ihawe umunyezamu Bwanakweli Emmanuel ku ikosa yakoreye Twagizimana Martin Fabrice wari umaze kumucenga agirango asunikire umupira mu izamu.

APR FC yakoze iyo bwabaga ngo yishyure iki gitego ariko biba uby’ubusa kuko abakinnyi ba Police FC babashije kubyitwaramo neza.

Ku mukino wa kabiri,ikipe ya Rayon Sports yari ifite abakinnyi 13 gusa yanganyije na AS Kigali 0-0 mu mukino wabayemo agashya kuko umunyezamu Bashunga Abouba wari umusimbura yinjiye mu kibuga nka rutahizamu nyuma yo gusimbura Chris Mbondi gusa ntiyabasha kubona igitego.