Print

Antoine Hey yavuze uko yiteguye umukino wa Libya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2018 Yasuwe: 1010

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yatangaje ko nta mwanya yigeze abona wo kwishimira intsinzi y’umukino wa Equatorial Guinea kuko yahise atekereza umukino wa Libya umutegereje ku wa kabiri taliki ya 23 Mutarama 2018.

Antoine Hey yabwiye abanyamakuru ko kuba baratsinze umukino wa Equatorial Gunea byabahaye amahirwe yo kwerekeza mu mikino ya ¼ ndetse byatumye umukino wa Libya uzaba ukomeye.

Yagize ati “ni intambwe ikomeye kuba twabashije gutsinda ikipe ya Libya gusa tugomba gukomeza gutsinda.Turifuza kurwana kugeza ku munota wa nyuma gusa tuzi neza ko umukino uzaduhuza na Libya utazatworohera.”

Amavubi arasabwa kunganya na Libya kugira ngo abashe gukomeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza cyane ko kugeza ubu afite amanota 4 mu mikino 2 amaze gukina.