Print

Godfather East Africa: Abanyarwanda 10 batsinze ijonjora rya mbere

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 21 January 2018 Yasuwe: 1077

Abanyarwanda 10 batsinze ijonjora rya mbere mu irushanwa rya Godfather East Africa bamaze kumenyekana, ni nyuma y’iminsi habaye amajonjora yitabiriwe n’abagera kuri 18.

Amajonjora yo guhitamo aba 10 yabaye ku mugoroba wo ku wa kabiri w’iki cyumweru, abera Ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Iri rushanwa rishya rizahuriza hamwe ibyamamare byo mu karere k’Afurika iburasirazuba ‘God Father East Africa 2018’ I Nairobi muri Kenya mu kwa gatatu muri uyu mwaka wa 2018.

Mu ibazwa, uko 18 bahatanaga babazwaga ibibazo byinshi bijyanye n’ubuzima bwabo ariko abategura iri rushanwa ntibigeze berurira itangazamakuru icyo bazashingiraho mu gihitamo aba 10 bamaze kumenyekana.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Mutarama 2018 nibwo hatangajwe urutonde ntakuka rw’abantu 10 bemerewe gukomeza mu ijonjora rya kabiri.Abo ni: Miss Sandra Teta, Vanessa Uwase, umunyamideli Sissi Ngamije, Gigi, umunyamakuru Phil Peter, Jay Rwanda (wabaye Rudasumbwa wa Afurika) ,Shiny, Carol Duran, Steven Rurangirwa na Sdney.

Kugeza ubu ushobora kubaha amahirwe unyuze mu buryo bwo kubatora bwashyizwe kuri internet.

Irushanwa rya Godfather rizatangira muri Werurwe 2018 aho abantu 12 baturutse muri Uganda, Kenya, Tanzaniya n’u Rwanda bazaba mu nzu imwe.Ubuzima bwabo bwa buri munsi buzajya bwerekanwa kuri Televiziyo zikomeye, umunyamahirwe uzegukana umwana wa mbere azahembwa miliyoni 20 Rwf.

Uwase Vanessa, Sisi Ngamije na Teta Sandra batsinze