Print

Miss Teta yavuze ku rukundo yeretswe na Dereck ubwo yari afunzwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 21 January 2018 Yasuwe: 2003

Ubwo Miss Teta Sandra yari afunze mu mwaka wa 2017 hagize havugwa y’uko ashobora kuba yarasubiranye mu buryo bw’ibanga na Dereck wo mu itsinda rya Active.Ibi abantu babivugaga bashingiye ku kuba Dereck yarajyaga amusura kenshi muri gereza aho yari afungiyemo ya 1930.

Teta avuga ko kuba yaragiye asurwa na Dereck bahoze bakundana ntaho bitandukaniye n’uko yaba yarasuwe n’undi muntu ngo ni nk’uko yasurwa n’abandi bose muri rusange ni mu kiganiro yahaye KT Radio.

Yagize ati :” Ahhh nibyo yari andi hafi nk’umuntu twamenyanye, twarakundanye imyaka igera muri ibiri n’igice.Umuntu wese waba ufite umutima yakuba hafi atari uko mwatandukanye cyangwa iki?Kuko iyo uri hariya uba ukeneye abantu bagufasha bakuganiriza.”

Dereck yabonye umukobwa asimbuza Teta Sandra

Avuga ko muri gereza atari ahantu yakwifuriza umwanzi we kujya kuko atari ahantu ho kuba ahubwo ko ushobora no kuvayo wigunze bikabije utabonye inshuti n’abavandimwe bakuba hafi.Ati :”Ni ahantu ushobora kujya ukaba wavamo mu mutwe wawe bidakosotse hakabamo hafi ibibi kurushaho ariko iyo abantu bakuri hafi bakweretse y’uko bagutekerezaho n’ubwo uri ahantu hatameze neza biragufasha nawe ubwawe mu mitekerereza,ugenda ureba amakosa waba warakoze, aho gukosoka ukongera imbaraga.”

Uyu mukobwa uri mu irushanwa rya Godfather East African ahamya ko Dereck yamubaye hafi mu buryo bwose ahubwo ko icyatumye bivugwa ko ari uko azwi cyane kuko hari n’abandi batandukanye bagiye bamusura muri gereza ariko ntibivugwe.

Akomeza avuga ko Safi,Allioni, Vanessa, Mike Karangwa na Aline Gahongayire,… ni bamwe mu bantu bamusuye ari muri gereza,ngo kuba rero Dereck yaravuzwe mu itangazamakuru n’uko bakundanye kuburyo benshi bacyekaga ko baba bagiye kubura umubano wabo mu rukundo.

Hari amakuru avuga ko Dereck yaba yaramaze kubona undi mukunzi nyuma y’uko ashwanye na Teta Sandra bari bamaranye imyaka ibiri n’igice.