Print

AMAFOTO y’inzu Diamond agiye kugura hafi na Kigali Convention Center

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 21 January 2018 Yasuwe: 6151

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania, Naseeb Abdul Juma, uzwi ku izina nka Diamond Platinumz yageze I Kigali mu gitondo cyo ku wa gatanu w’iki cyumweru mu ruzinduko yajemo nk’umushoramali anahishura ko azagura inzu y’akataraboneka agomba guturamo n’umuryango we bishobotse cyangwa akajya aha yaje mu biruhuko.

Uyu muhanzi yabanje gusura abana bafite ubumuga bwo kutabona barererawa mu kigo cya Jordan Foundation giherereye mu Kagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo.Yakomeje urugendo agirana ikiganiro n’itangazamakuru nyuma asura isoko rya Nyarugenge anagenderera abafana be batuye mu bice bya Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Ubutumwa yatanze amenyesha ko agiye kugura inzu i Kigali

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu Diamond yaje kujya ku Gishushu munsi ya Kigali Convention Centre ahari inzu bivugwa ko ashaka kugura, yahageze aherekejwe n’abarinzi be ndetse n’abandi bafatanya mu kazi ka buri munsi nk’umujyanama we,Sallim.

Iyi nzu ashaka kugura ifite ibyumba 10 ikaba iherereye ku Gishushu munsi ya Kigali Convention Center na Radisson Blu. Diamond yinjiye muri iyi nzu anayifotorezamo avuga ko yayishimye.

Diamond yaje mu ruzinduko mu Rwanda nk’umushoramari aho yamuritse ku mugaragaro ibicuruzwa bye birimo ibinyobwa bwizwi nka ‘’Diamond karanga’’ na parfume izwi nka ‘’CHIBU’’.

Yabwiye abanyamakuru ko yasanze agomba kugira icyo amarira abantu atibanze kuri muzika ahanga ubucuruzi kandi bumaze gutanga akazi ku bantu batari bacye mu gihugu cye. Yagize ati, ’’Iyo wibanze kuba umunyamuzika gusa, bigasa nkaho abahanzi ari abantu bo kwidagadura gusa, sibyo kuko ushobora gukoresha uwo muziki mu bundi buryo bwiza bwagirira akamaro Afrika y’i Burasirazuba, mu muryango no mu rubyiruko runyuranye. Nkanjye Diamond, bitarinze gukorwa n’abantiu nkabayapolitiki nahisemo gufata iyambere gushaka icyafasha abantu.’’

Iyi nzu niyo Diamond bivugwa ko agiye kugura mu Rwanda

Biteganyijwe ko Diamond azava mu Rwanda ku munsi wo kuwa mbere.


Comments

mahame 21 January 2018

Ni byiza kugira amafaranga n’ibindi bintu.Kandi Diamond byombi arabifite.Ariko tujye twibuka no gishaka imana yaturemye.Ikibabaje nuko abakire hafi ya bose batita ku bintu byerekeye imana.Niyo mpamvu Yesu yavuze ko biruhije ko abakire babona ubwami bw’imana.Impamvu Yesu adusaba gushaka ubwami bw’imana nkuko tubisoma muli Matayo 6:33,nuko ababikora aribo bonyine bazazuka ku munsi w’imperuka,bagahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Nubwo abanyamadini bigisha ko upfuye aba "yitabye imana",ntabwo ariko Bible ivuga.Abantu bapfa,bose bajya mu gitaka (Umubwiriza 3:19,20),kandi ntabwo baba bumva (Umubwiriza 9:5).Ntabwo wakitaba imana kandi utumva.Nta hantu na hamwe Bible yigisha Roho idapfa.Ahubwo niba wiberaga mu byisi gusa ntushake imana ukiriho,uba utazazuka.Nicyo gihano.