Print

Dr Leo Mugesera yasuwe inshuro 13 mu mezi 6, NCHR irabeshyura abavuga ko afunzwe binyuranyije n’ amategeko

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 21 January 2018 Yasuwe: 1267

Nyuma y’ uko hatangajwe amakuru avugwa ko Leo Mugesera ufungiye ibyaha bya Jenoside yimwa bumwe mu burenganzira abagororwa n’ imfungwa bemererwa n’ amategeko Komisiyo y’ uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yatangaje ko yakoze iperereza ikanasura Leo Mugesera igasanga adafunzwe binyuranyije n’ amategeko ndetse ngo kuva muri Kamena kugera mu Ukuboza umwaka ushize yasuwe inshuro 13 bitandukanye n’ amakuru yavugaga ko Mugesera amaze igihe adasurwa rw’ abo mu muryango we

Ku wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017, Ikinyamakuru cyandikirwa muri Canada cyitwa "La Presse", cyatangaje inkuru ivuga ko Dr Leon Mugesera ufungiye ibyaha bya Jenoside muri gereza ya Nyanza arembye bikomeye, kandi ko Leta y’u Rwanda yamutereranye.

Si ibyo gusa kuko abanyamategeko ba Dr Leo Mugesera baregeye ihuriro rya Komisiyo z’ uburenganzira bwa muntu muri Afurika bavuga ko umukiriya wabo afunzwe binyuranyije n’ amategeko.

Kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2018, Komisiyo y’ uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda iyobowe na Madamu NIRERE Madeline yatangaje ko yasuye Dr Leo Mugesera aho afungiye muri Gereza ya Nyanza ikanagenzura ibyo umugororwa yererwa n’ amategeko igasanga nta bureganzira Dr Mugesera yimwe.

“Komisiyo yasanze Mugesera avurwa kimwe n’abandi bagororwa ku ivuriro ryabo; kandi yavuwe inshuro umunani hagati ya Kamena 2017 kugeza uyu munsi nk’uko bigenda ko buri murwayi abanza kuvurirwa ku ivuriro ryaho mbere yo koherezwa ku ivuriro ryisumbuyeho bitewe n’imiterere y’uburwayi. Ibyo ntabwo bishingira ku cyifuzo cy’umurwayi ahubwo ku cy‘umuganga iyo asanze ari ngombwa.”


Umuyobozi wa NCHR Nirere Madeline

Ku cyo kuba Mugesera ataremererwaga guhura n’umuryango we n’umunyamategeko, Komisiyo ivuga ko yasanze mu gitabo cy’abasura gereza, hagati ya tariki 16 Kamena na 24 Ukuboza 2017, yarasuwe inshuro 13 n’umuryango we n’inshuti.

Ikomeza igira iti “Icyo gitabo gikomeza kigaragaza ko kuva ku wa 4 Gicurasi 2016 kugeza ku wa 29 Ukuboza 2017 Mugesera yaragiranye inama 28 n’umunyamategeko we. Ku birebana n’inshuro n’igihe gusurwa byamaraga, komisiyo yasanze amabwiriza y’igihugu agena gusurwa inshuro imwe mu cyumweru yarubahirijwe.”

Mu byo komisiyo yasabye urwego rw’imfungwa n’abagororwa, RCS, harimo gushyiraho ahantu hiherereye hashobora gufasha imfungwa n’abanyamategeko kugirana ibiganiro byisanzuye no gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza muri gereza arimo arebana no gusurwa.

Mu bindi komisiyo yasabye RCS nk’uko yabigarutseho, harimo “guha Mugesera ifunguro yandikiwe n’umuganga we no kubahiriza gahunda ahabwa n’abaganga.”

RCS iheruka gushimangira ko uburenganzira bwa Dr. Léon Mugesera, bwubahirizwa kugera n’aho yihitiramo amafunguro ashatse arimo inkoko n’amafi, igasanga abavuga ko butubahirizwa ari abafana be mu mugambi wo guhakana jenoside.

Inkuru bifitanye isano : Ukuri ku makuru avuga ko Dr Leon Mugesera ufunze yarembye agatereranwa