Print

Cristiano Ronaldo yakomerekeye ku mukino wa Deportivo la Coruna [amafoto]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2018 Yasuwe: 1321

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronaldo yakomerekeye mu mukino ikipe ya Real Madrid yatsinzemo ibitego 7-1 ikipe ya Deportivo La Coruna.


Uyu musore wari wagarutse mu bihe byiza,yakubiswe umugeri na myugariro wa Deportivo ku mutwe ubwo yatsindaga igitego cya 6 muri uyu mukino kikaba icye cya 2 yari atsinze.

Uyu musore yahise ava mu kibuga ari kuvirirana cyane biba ngombwa ko atongera gusubiramo cyane ko uyu mugeri yawukubiswe ku mutwe habura iminota mike kugira ngo umukino urangire.

Ubwo yarimo avurwa,Cristiano yatangaje abantu nyuma yo gutira telefoni umuganga akagaragara yireba mu ndorerwamo yayo ngo arebe uko yakomeretse.

Cristiano yatsinze ibitego 2 muri uyu mukino Real Madrid yanyagiye iyi kipe ndetse bimufasha kongera kubona izamu cyane ko yari amaze iminsi yararibuze.