Print

Musanze FC yasinyishije rutahizamu Bokota Labama

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2018 Yasuwe: 926

Ikipe ya Musanze FC iherereye mu ntara y’’Amajyaruguru yamaze gusinyisha rutahizamu Bokota Labama wamenyekanye mu makipe akomeye nka Rayon Sports ndetse na APR FC yamwirukanye kubera imyitwarire mibi.

Uyu rutahizamu wari umaze iminsi akinira ikipe ya Uganda Revenue Authority yo muri Uganda yagarutse mu Rwanda ndetse yiteguye gukinira Musanze nyuma yo kubasinyira ku munsi w’ejo.

Bokota Labama yagaragaye mu mukino wa gicuti ikipe ya Musanze FC yatsinzemo Kiyovu Sports igitego 1-0 ku wa Gatanu ndetse kubera ukuntu yitwaye byatumye ubuyobozi bumugirira icyizere bumuha amasezerano.

Bokota ageze muri iyi kipe nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi uyivugwamo aho umutoza Habimana Sosthene yashwanye n’abakinnyi bakomeye b’iyi kipe barimo uwahoze ari kapiteni wayo Peter Otema.