Print

U Rwanda rwahagaritse amata n’ibiribwa by’abana bikorwa by’uruganda ‘Lactalis Group’ rwo mu Bufaransa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 January 2018 Yasuwe: 913

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante), yahagaritse amata y’ifu y’abana n’ibindi biribwa by’abana byakozwe n’uruganda ‘Lactalis Group’ rwo mu Bufaransa, nyuma y’uko bitahuwe ko byanduye agakoko ko mu bwoko bwa Salmonella Agona gashobora gutera uburwayi bukomeye.

Mu mpera za 2017 nibwo uruganda Lactalis rukora amata y’ifu y’abana rwatahuye ko hari amata n’ibiribwa by’abana birimo agakoko gashobora gutera ibibazo ku buzima.

Itangazo rwasohoye rivuga ko udupaki dusaga miliyoni 12 tw’ayakozwe twanduye, rusaba ibihugu binyuranye ku Isi bigera kuri 83 harimo n’ibyo ku mugabane wa Afurika, kwihutira kuyavana ku isoko no kuyasubiza ku ruganda.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abanyarwanda guhagarika amata n’ibiribwa bikorwa na ruriya ruganda nyuma y’uko n’ikigo mpuzamahanga kigenzura ubuziranenge bw’ibiribwa na Komisiyo y’u Burayi ishinzwe ubuzima n’ubuziranenge bw’ibiribwa, zibihagaritse kuko byahumanye.

Rivuga ko ubugenzuzi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije na Polisi y’Igihugu n’ikigo gishinzwe ubuziranenge (RSB) ryasanze ibicuruzwa byahagaritswe biri no ku isoko ry’u Rwanda.

Ibyo bicururuzwa ni ibyo mu bwoko bwa Milumel, Picot, Taranis, Delical. Hatangwa urugero rwa Celia Expert 1, 400g, Celia Expert 2, 400g, Celia Expert 3, 400g, Celia AR, 400g, Celia Digest 400g, Celia Mama 400g, Celia PRE 400g, Céréales CERELINE FRUIT 200g, Céréales CELERINE Multicéréales 200g, na Picot Pepti Junior 2ème âge 460g, MILUMEL Bio, 3 Croissance 900g.

Iri tangazo rigira riti “Abaguze biriya bicuruzwa basabwe guhagarika kubiha abana babo bakabisubiza aho babiguze cyangwa bakabijyana ku kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, kimwe n’ababiranguye basabwe guhagarika kubicuruza bakabijyana ku kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge.”

Ryongeraho ko ‘Umuntu wahaye umwana we ariya mata cyangwa ibindi byavuzwe akagaragaza ibimenyetso byo guhitwa, kugira umuriro mwinshi, kuribwa mu nda asabwe byihutirwa kumujyana ku kigo nderabuzima cyangwa ibitaro bimwegereye.’

Minisiteri y’Ubuzima kandi yavuze ko bibujijwe gutumiza mu mahanga no gucuruza biriya bicuruzwa byavuzwe ko bihumanye.

Uruganda rwa ‘Lactalis’ rwatangaje ko amata rwatahuye ko arimo uburozi bwa ‘Salmonella’ yagiye ku isoko mu ntangiriro za Gashyantare 2017 ari toni ‘tonnes’ zirenga 7000. Uru ruganda ni rumwe zikomeye ku Isi zikora amata rufite amashami agera kuri 246 mu bihugu 47. Mu Bufaransa rukoresha abakozi 15 000, naho ku Isi bagera ku 75 000.

Ni ku nshuro ya gatatu ruhamagarira abacuruzi gukura ku isoko amata n’ibindi biribwa rukora byo mu bwoko bwa Picot, Milumel na Taranis.