Print

Umukobwa wakanyujijeho na Big Fizzo agiye kurushinga n’umukinnyi Mackenzie

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 22 January 2018 Yasuwe: 3186

Umukinnyi w’umupira w’amaguru Nizigiyimana Khalim Mackenzie yamaze gutangaza y’uko agiye gukora ubukwe n’umukobwa wavuzwe mu rukundo n’umuhanzi ukomoka mu Burundi uzwi nka Big Fizzo.

Umukobwa witwa Mutuyimana Nadjima yabaye umukunzi wa Mackenzie nyuma y’uko ashwanye na Big Fizzo wo mu Burundi,aba bombi bafatanye agatoki ku kandi ubwo bari bitabiriye igitaramo cyahurije hamwe Abanyarwanda n’Abarundi ‘Rwanda-Burundi Night 2016’.

Nk’uko bigaragara ku mpapuro z’ubutumire; tariki ya 24 Werurwe 2018 nibwo habazaba ubukwe, umuhango wo gusaba no gukwa uzaba ku isaha ya saa yine kuri iyi tariki nyine kuri Centre Recreative Kagarama. Nyuma abatumiwe bazakirwa ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Mackenzie ubwo yabaga ari mu Rwanda yakundaga kuba ari kumwe n’umukunzi we

Mu Ugushyingo 2016 nibwo Mackenzie yeruye kumugaragaro urukundo yakunze Matuyimana wari umaze gutandukana na Big Fizzo.Nyuma aba bombi baje kubyarana umwana w’umuhungu urukundo rwabo rurakomeza bakajya babana mu Kenya bakanyuzamo bakagera no mu Rwanda.

Ubutumire.....

Umwana wabo wavutse tariki 28 Nzeli yahawe izina rya Nizigiyimana Abdul Rahim akaba umuhungu wa 3 kuri Mackenzie kuko asanzwe afite abana 2 b’abahungu.Uyu mukinnyi yanyuze mu makipe nka APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports .

Nizigiyimana Kalim Mackenzie yakiniye ikipe ya Gormahia kuva mu 2015 ubwo yari amaze gusinyamo imyaka ibiri (2) avuye muri Rayon Sports.