Print

Amateka ya Areruya Joseph wifuza kuzatwara Tour de France

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2018 Yasuwe: 1196

Ku munsi w’ejo nibwo Areruya Joseph yakoze amateka atarakorwa n’undi munyarwanda wese ubwo yegukanaga irushanwa rya La Troicale Amissa Bongo 2018 akoresheje amasaha 23 iminota 52 n’amasegonda 34 muri iri rushanwa ryari rigizwe n’uduce 7 bireshya na metero zisaga 1000.

Areruya niwe wegukanye La Tropicale Amissa Bongo 2017

Areruya Joseph yigaranzuye Umudage Nikodemus Holler ukinira Bike Aid amusize amasegonda 18 ndetse n’umufaransa Damien Gaudin ukinira ikipe ya Direct Energie yasize amasegonda 50.

Areruya Joseph ari kumwe n’ababyeyi be

Nyuma yo gutwara iri rushanwa rya mbere muri Afurika,Umuryango wabateguriye amateka y’uyu musore ukomeje kugwiza ibigwi akiri muto.

Areruya Joseph yavutse tariki 23 Ugushyingo 1996 avukira mu murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza,Intara y’Iburasirazuba . Ni imfura mu muryango w’abana batandatu ba Gahemba Jean Marie Vianney nawe wakinnye uyu mukino ku rwego rw’igihugu ndetse yahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.

Kuko yabitangarije abanyamakuru ubwo yatwaraga Tour du Rwanda ya 2017, Areruya ntabwo yagize amahirwe yo kwiga amashuri asanzwe kuko yagarukiye mu wa gatanu agakurikira umwuga wo gusiganwa ku magare aho kuri ubu umaze kumugeza mu ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo y’abatarengeje imyaka 23.

Nk’abandi bana b’I Rwamagana,Areruya Joseph yatangiye kwitoreza ku magare asanzwe ndetse aba ariryo akoresha mu isiganwa rya mbereyakinnye.

Muri Mutarama 2012 yitabiriye amasiganwa menshi y’ingimbi ndetse agenda aba uwa mbere byatumye agenda arushaho kumenyekana mu gace k’iwabo ndetse bimufasha kwigirira icyizere mu marushanwa yisumbuyeho.

Areruya yari muri Team Rwanda yegukanye umudali wa Bronze muri Congo Brazzaville 2015

Uwo mwaka warangiye nitoza ku magare asanzwe, mu 2013 nkajya nkina amasiganwa amwe n’amwe ya Ferwacy noneho mu 2014 nibwo navuga ko nabaye umukinnyi kuko nari maze kubona igare rya siporo.

Muri uyu mwaka kandi nibwo Areruya yitabiriye isiganwa rya mbere ryari ryateguwe na FERWACY icyo gihe ryavaga i Huye ryerekeza i Kigali arikina akoresheje igare risanzwe ritwara abagenzi aho byakomeje mu mwaka wa 2013.

Yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2017

Mu mwaka wa 2014,nibwo Areruya Joseph yashimwe n’umutoza Jonathan Boyer wahise amushyira mu bana bagombaga gukina Shampiyona ya Afurika ya ‘Mountain Bike’ yitwayemo neza akegukana umudali wa Bronze uhabwa umukinnyi wabaye uwa 3.

Isiganwa rya “Kivu Race” ryavaga i Muhanga ryerekeza i Rubavu mu mwaka wa 2015 niryo rushanwa yegukanye bwa mbere maze Sterling Magnell waje gutoza ikipe y’igihugu amubonamo impano niko kumushyira mu bakinnyi bagombaga guhagararira u Rwanda muri ‘Brazil Tour do Rio’ ndetse niyo nshuro ya mbere yari asohotse hanze y’u Rwanda nubwo atasoje irushanwa.

Bagenzi be bamwise Kimasa kubera imbaraga akoresha mu gusiganwa ku magare

Nyuma yo kwitabira iri rushanwa ryo muri Brazil,Areruya Joseph yitabiriye andi marushanwa atandukanye hanze y’u Rwanda arimo iryo muri Côte d’Ivoire,All-Africa Games muri Congo Brazzaville ari kumwe na Nsengimana Jean Bosco, Ndayisenga Valens na Hadi Janvier aho begukana umudali wa gatatu mu gusiganwa n’ibihe nk’ikipe ndetse umunsi ukurikiyeho bafasha Hadi Janvier kwegukana umudali wa zahabu mu gusiganwa mu muhanda.

Areruya Joseph wari umaze kumenyekana cyane,yatoranyijwe mu bakinnyi 15 bagombaga kuzakina Tour du Rwanda ya 2015, bamushyira mu ikipe ya kabiri. Nubwo yari inshuro ya mbere ayikinnye,yitwaye neza aba uwa kabiri ku rutonde rusange ndetse afasha Nsengimana Jean Bosco kuyegukana.

Umwaka wa 2017 waramuhiriye kuko yegukanye irushanwa ku mugabane w’Iburayi rya Baby Giro

Yakomeje gukina mu Rwanda ndetse akomeza kwitwara neza mu marushanwa yo muri Algeria n’ahandi, gusa mu ntangiriro z’umwaka wa 2017 nibwo we na Mugisha Samuel berekeje mu ikipe ya Dimension Data y’abatarengeje imyaka 23 bimufasha kwegukana agace ka 5a muri Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23.

Muri Tour du Rwanda ya 2017, uyu musore yakoze amateka yegukana Tour du Rwanda ye ya mbere abifashijwemo n’abakinnyi bakomeye bari kumwenka Stefan de Bod, Eyob Metkel,Mugisha Samuel na Main Kent.

Etape ya mbere muri Tour du Rwanda yayitwariye i Huye muri 2016

Nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda ya 2017,Areruya Joseph yabwiye abanyamakuru ko afite intego 3 imbere ye zirimo kwegukana irushanwa rindi muri Afurika,ibintu yakoze ku munsi w’ejo ubwo yatwaraga La Tropicale Amissa Bongo,gukora cyane agahabwa amasezerano mu ikipe ya mbere ya Dimension Data ikina Tour de France ndetse no kuzegukana agace muri iri rushanwa rya mbere ku isi.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 ku munsi w’ejo,yayitangarije ko yahinduye intego ze kuko ubu yifuza kuzakina Tour de France ndetse akabasha kuyitwara cyangwa se agatwara agace muri iri rushanwa rikurikirwa na benshi.

Areruya yabaye uwa 2 mu bakinnyi bitwaye neza b’Abanyafurika mu mwaka wa 2017
Uyu mwaka Areruya Joseph yatowe ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abakinnyi bakomeye muri Africa rwasohotse mu mpera z’umwaka ushize,aho yabanjirijwe n’umunya Afurika y’EpfoLouis Meintjes wabaye uwa 8 ku rutonde rusange rwa Tour de France ya 2016 na 2017.