Print

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 2 muri Afurika mu kugira imihanda myiza

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 22 January 2018 Yasuwe: 3277

Raporo y’ihuriro mpuzamahanga k’ubukungu World Economic Forum ya 2017/2018 igaragaza ko u Rwanda ruza k’umwanya wa 2 muri Afurika mu kugira imihanda yubatse neza n’amanota 5 kuri 7.

Iyi raporo ivuga ko u Rwanda rwongereye ingufu mu kwita ku bikorwa remezo cyane cyane imihanda ndetse n’ibiraro, ibintu byatanze umusaruro ushimishije mu iterambere ry’urwego rwo gutwara abantu n’ibintu.

Muri rusange iyi raporo ikaba igaragaza u Rwanda nka kimwe mu bihugu bihagaze neza muri Afurika mu bijyanye n’imihanda yoroshya ubucuruzi.

Muri iyi raporo, u Rwanda ni urwa 2 nyuma ya Namibia ya mbere muri Afurika, mu gihe ruza k’umwanya wa 32 ku isi k’urutonde rusange rw’ibihugu 137 ruyobowe n’igihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu zifite amanota 6.4 kuri 7.


Comments

ruti 23 January 2018

South Africa , Moroco, Egypt, Tunis, Nairobi......... nibindi biheze he


snsjsjsjsjs 22 January 2018

Imihanda myiza muba muvuga niyi Kgli gusa? Kgli ntabwo ariyo irepresanta u Rwanda