Print

Ibyo Rayon Sports yakoreye Karekezi igiye no kubikorera Gacinya uri muri gereza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 January 2018 Yasuwe: 4600

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Muvunyi Paul yatangaje ko biteguye gusimbuza visi perezida wa Rayon Sports Gacinya Chance Dennis uri mu maboko ya polisi kubera ibyaha ashinjwa yakoreye mu karere ka Rusizi ibintu bisa n’ibyababaye kuri Karekezi Olivier ubwo yari mu maboko y’ubugenzacyaha umwaka ushize,ubuyobozi bukamuhagarika by’agateganyo.

Muvunyi yatangaje ko bagiye gusimbuza Gacinya

Nyuma y’imyitozo ya nyuma yo kwitegura umukino Rayon Sports yanganyijemo na AS Kigali 0-0 mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari wabaye ku wa 6 w’icyumweru gishize ,umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Muvunyi yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports igiye kuzuza imyanya itarimo abantu muri komite yayo ndetse mu myanya ubereye aho harimo n’uwa Gacinya .

Nkuko amakuru dukesha Ruhagoyacu abitangaza,Muvunyi yatangaje ko bifuza guha akazi uwitwa Muhirwa Prosper kubera ukuntu yakomeje kuba hafi ikipe ndetse akagira uruhare mu guha abafana bibumbiye mu matsinda ingoma zo kubafasha gufana ikipe ya Rayon Sports.

Yagize ati “Habayeho icyuho cyatewe n’ibibazo twagiye tugira muzi namwe, ku buryo twakomeje kubigendamo neza, ariko dukomeza gufashwa n’umuntu n’ubundi musanzwe muzi witwa Prosper watubaye hafi. Yadufashije muri iki gihe cyo kugura abakinnyi ndetse n’izi ngoma niwe waziguze ngo zihabwe abafana.Twifuza ko twabibatangariza ko agomba gukomeza kuba hafi y’ikipe. Murabizi ko imyanya ituzuye neza,ariko nta mwanya tuzabona wo gutumiza indi nteko rusange. Uzagirwa Visi Perezida tuzamubatangariza mu minsi ya vuba ariko ngira ngo namwe murabyumva.”

Muhirwa Prosper ugiye gusimbura Gacinya

Gacinya Chance Dennis yabaye Visi Perezida wa Rayon Sports kuwa 22 Ukwakira 2017 nyuma y’igihe yari amaze ari perezida w’ikipe ya Ryon Sports gusa akemera kuva ku buyobozi akabuharira Muvunyi nawe wahise atangaza ko nta wundi muntu yifuza ko yamwungiriza uretse Gacinya.

Nubwo benshi Gacinya Dennis afunzwe,benshi binubiye iki cyemezo cyo guhita bamusimbuza ikitaraganya Gacinya, ndetse bamwe babigereranya n’ibyabaye kuri Karekezi ubwo ubuyobozi bwatangaje ko ahagaritswe by’agateganyo nyuma y’iminsi mike atawe muri yombi n’ubugenzacyaha.

Gacinya usanzwe ari na rwiyemezamirimo yatawe muri yombi taliki 19 Ukuboza 2017,aho akurikiranyweho ibyaha 3 birimo Kwandika no gukoresha inyandiko zihinduye kandi zirimo ibinyoma, Kuba icyitso mu cyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro no kubeshya uwo bagiranye amasezerano, akamubeshya ku muterere y’imirimo yakozwe, ibi byaha bikaba byaragaragajwe muri raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta mu Karere ka Rusizi.

Kuwa 4 Mutarama 2018 nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwakatiye Gacinya gufungwa by’agateganyo iminsi 30, aza kujuririra Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge narwo rwashimangiye iki gifungo kuwa 11 Mutarama.

Rayon Sports igiye kubona Visi perezida mushya

Mu minsi Gacinya Dennis yamaze ari perezida wa Rayon Sports, yayifashije kwegukana ibikombe birimo icy’Amahoro mu 2016,icya shampiyona ya 2016/2017 na Super Cup ya 2017, ubwo yatsindaga APR FC ibitego 2-0.