Print

Diamond yakiriye ku meza bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 22 January 2018 Yasuwe: 2504

Umuhanzi Diamond wari umaze iminsi igera kuri itatu mu Rwanda yasoje urugendo rwe kuri uyu wa mbere, mu ijoro ryo kuri iki cyumweru akaba yakiriye ku meza bamwe mu bahanzi bakorera umuziki mu Rwanda.

Iki gikorwa cyo gusangira na bamwe mu bahanzi bakorera umuziki mu Rwanda cyateguwe na Clouds Tv. Ndayisaba Lee umuyobozi w’iyi televiziyo mu Rwanda yabwiye itangazamakuru ko bagize iki gitekerezo mu rwego rwo kungurana ibitekerezo hagati ya Diamond n’abahanzi b’abanyarwanda.

Ndayisaba kandi avuga ko aba bahanzi bombi bagiye inama y’uburyo uruganda rw’umuziki rwakomeza rwaguka mu Rwanda no mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba.

Bamwe mu bahanzi basangiye na Diamond mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2018 barimo Riderman, Uncle Austin, Deejay Pius, Marina n’abandi bafite aho bahuriye namuzika barimo abajyanama b’abahanzi.
REBA AMAFOTO:

DJ Pius

Diamond

Bamwe mu bahanzi bitabiriye uyu musangiro

Marina

Riderman





Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austin