Print

Ruhango: Meya yemeye kujya ahembwa ari uko abo muri VUP bahembwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 22 January 2018 Yasuwe: 990

Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi w’ akarere ka Ruhango yatangaje ko we n’abo bafatanyije kuyobora aka Karere baremeranyije kujya bahembwa (umushahara wa buri kwezi) ari uko abaturage bakora muri VUP nabo babonye amafaranga yabo ya buri kwezi.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko mu bihe bitandukanye abagenerwabikorwa ba VUP (Porogaramu igamije kuzamura abanyarwanda batishoboye) bo mu mirenge inyuranye y’ akarere ka Ruhango cyane cyane uwa Ruhango n’ uwa Kinihira bakunze kuzamura ijwi bavuga ko bamaze igihe kitari gito bakora imirimo y’ amaboko muri iyi gahunda ariko ntibahembwe amafaranga baba bakoreye.

Bamwe mu baturage bagiye bavuga ko badahembwa kandi bakoze muri VUP

Abatari bake bagiye baganira na Radio 1 mu bihe bitandukanye bakunze kuvuga ko babaga bamaze amezi 3 batarahabwa amafaranga bakoreye ubundi baba bagomba guhabwa mu gihe kitarenze iminsi 10 y’ akazi.

Umwe mu baturage bavuga ko batahembwe ati :”Tumaze icyenzi esheshatu bijyanye n’amezi abiri n’igice.”Undi nawe ati :”Tumaze amezi atatu tudahembwa,..Ikibazo dufite rero abakora muri VUP ya Ruhango n’uko guhera mu kwezi kwa cyenda kugeza izi saha tumaze guhembwa rimwe gusa.”

Bakomeza bavuga ko babwirwa n’ubuyobozi ko bazahembwa mu minsi iri imbere bagategereza bagaheba.Aba baturage kandi bavuga ko aya mafaranga badahabwa ku gihe bituma hari bimwe bipfa birimo no kuba atakwishyura uwo abareyemo amafaranga cyangwa se amashyirahamwe baba barimo.

Meya Mbabazi avuga ko ubuyobozi bw’ aka karere bwafashe umwanzuro w’ uko mu gihe imishahara ya bene aba bakozi izajya iba itaratunganywa, nta wundi mukozi uwo ari we wese w’ akarere uzajya uhembwa.

Yagize ati :”Ni ikibazo gisa nikigoye ho gato ku mpamvu zigitera,…Hari umwanzuro umwe twatanze buriya mwabonye ko akarere katarahembwa abarimu cyangwa se abaganga MINICOFIN ntabwo irekura imishahara y’abayobozi natwe rero twafashe uwo mwanzuro .

Twafashe umwanzuro w’uko aba bose bakora mu bikorwa bitandukanye by’akarere nko mu muhanda, abakora muri VUP n’ahandi...Twavuze ko mbere y’uko imishahara y’abakozi b’Akarere irekurwa nanjye ndimo (nanjye ndi umukozi w’akarere) kugeza ku mukozi w’akagari, igihe cyose abo bakozi bazaba batarahembwa tuzafata umwanzuro w’uko ntawundi mukozi w’akarere uhembwa.”

Uyu mwanzuro kandi ngo ugomba kuba watangiye gushyirwa mu bikorwa bitarenze uku kwezi kwa mbere 2018.

Uretse kuba imishahara y’ abakora muri VUP ishobora gutinda mu karere, ngo hari n’ igihe idindirizwa muri Koperative Umurenge SACCO baba bahemberwamo bitewe no kutabaha agaciro.

Meya Mbabazi Francois Xavier avuga ko Koperative Umurenge SACCO bizajya bigaragara ko yanga guhemba nkana abagenerwabikorwa ba VUP, abakozi bayo bazajya bafatirwa ibyemezo.


Comments

23 January 2018

Uyu mwanzuro wa maire uzavamo ibisubizo nyabyo kubagenerwabikorwa ba vup.