Print

Yanze kuba mu bukode, amaze imyaka 22 yibera mu buvumo-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 22 January 2018 Yasuwe: 4083

Umugabo witwa Marcio Mizael Matolias w’imyaka 44 y’amavuko amaze imyaka 22 yibera ku mucanga mu gace ko muri Brazil mu Karere ka Rio de Janeiro.Avuga ko yahisemo kuhaba bitewe n’uko yabuze amafaranga y’ubukode bw’inzu.

Mu isura imugaragaza nk’umugabo ukuze, atambirije ikamba mu mutwe n’inkoni nk’iya cyami.Akabita agatwenge, yakuyemo umwenda hejuru,yicaye ku ntebe imeza nk’iy’umwami, inyuma ye hari idarapo ry’igihugu cya Brezil; ibintu avuga ko bimunezeza cyane kwibona ku ikirwa wenyine.

Yambaye ikamba ,afite inkoni ya cyami iwe hari ibendera ry’igihugu abaturanyi bamwita umwami

Avuga ko yakunze aka gace we yita ubwami bwe bitewe n’uko aruhuka yisomera ibitabo bitandukanye akabona n’umwanya wo gukina Golf .Matolias ngo ntamibabaro ahura nayo mu bwami bwe kuko ahora yishimye yibereye mu buvumo bwe bwo mu mucanga .

Arangije gusana ubuvumo bwe bwo munsi y’umucanga

Ahorana inkoni ya cyami avuga ko ariwe Mwami w’ako gace amazeho imyaka 22 y’ubuzima bwe.Yemeza ko afite inshingano zo gusana aho atuye kuburyo yahagira heza akajya asurwa n’abantu batandukanye.

Mu buvumo bwe harimo igipimo cy’ubushyuhe bwa degree 40 kuburyo ahora yakuyemo imyenda imwe n’imwe.Yagize ati “Nakuriye mu muryango wanjye mu gace ka Bay de Guanabara ,…aho ni muri Brazil ,’nahoraga ndi ku mucanga impande y’inyanja, abantu baho bakanyishyuza ubukode bukabije bwinshi ,nta mafaranga mfite ariko mfite ubuzima bwiza .”

Aba mu nzu yuzuyemo ibitabo byinshi byo gusoma, atuye kuri metero eshatu. Matolias ukiri ingaragu ,udafite umwana n’umwe avuga ko yiberaho mu mahoro “Umucanga ugira ubushyuhe cyane ,rimwe na rimwe si nsinzira hano nijoro ,amajoro menshi nyamara ndi munzu z’inshuti zanjye ariko nkunda hano nubwo njya kuryama ahatari aha ."


Aganira n’abana bafite amatsiko y’ubuvumo bwe