Print

Igishoboka cyose turagikora kugira ngo tugere muri ¼ -Bakame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 January 2018 Yasuwe: 975

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Ndayishimiye Eric benshi bazi nka Bakame yatangaje ko we na bagenzi be biteguye gukina umukino wo gupfa no gukira kugira ngo babone itike yo kwerekeza mu mikino ya ¼ cya CHAN uyu munsi.

Bakame yabwiye Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru ko uyu mukino bawufashe nk’umukino wa nyuma,ndetse barakora ibishoboka kugira ngo babone inota 1 basabwa kugira ngo babashe kwerekeza mu cyiciro gikurikiraho.

Yagize ati “Ni umukino twafashe nk’uwa nyuma kuri twe. Buri mukinnyi mu mutwe we arashaka gukora ibishoboka byose tugatsinda Libya, kandi birashoboka. Umutoza yatubwiye ko Libya ifite imbere hatyaye kandi bihuta cyane. Yadusabye kutazabahubukira, tugakina ibyo adusaba.Uburyo bwose bushoboka burakoreshwa kandi twizeye umusaruro.”


Umukino W’Amavubi na Libya uteganyijwe uyu munsi ku i saa 21H00 aho urabera kuri stade ya Ibn Batouta iherereye mu mugi wa Tangier,Amavubi yakiniyeho imikino 2 iheruka. Uyu mukino uratangirira icyarimwe n’umukino urahuza ikipe ya Nigeria na Equatorial Guinea cyane ko ari imikino ya nyuma mu matsinda.