Print

Perezida Kagame aritabira inama yiga ku bukungu bw’isi mu Busuwisi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 23 January 2018 Yasuwe: 254

Perezida Kagame kuri uyu wa kabiri aritabira inama ngarukamwaka y’ihuriro ryiga ku bukungu bw’isi, ibera I Davos mu Busuwisi. Iyi nama izwi nka ’World Economic Forum’ iraba iteranye ku nshuro ya 48, aho izitabirwa n’abakuru b’ibihugu babarirwa muri 70.

Abitabira iyi nama bose hamwe bo bagera ku bihumbi 3 barimo abakuru b’ibihugu, abahagarariye za leta n’abikorera, baganira ku bibazo byugarije ubukungu, umutekano muke ukomeje kwiyongera hirya no hino bikadindiza umuvuduko w’ubukungu, imihindagurikire y’ikirere, ikoranabuhanga, kwihaza mu biribwa n’ibindi.

Iyi nama y’i Davos izasozwa ku ya 26 z’uku kwezi kwa mbere.

RBA