Print

Rayvanny ugiye kuza mu Rwanda yerekanye umukazana mu muryango w’iwabo (Amafoto)

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 23 January 2018 Yasuwe: 2765

Ku wa 16 Mata, 2017 nibwo umuhanzi Rayvanny n’umukunzi we Fahyma bakiriye imfura yabo bahaye izina rya Jaydan.

“Ndagukunda mwana wanjye Jaydan.” Niko Rayvanny yanditse nyuma yo kubwirwa ko yibarutse umwana w’umuhungu.Uyu muhanzi kandi yabwiye umugore ko amukunda kandi ko bazakomeza kubana nk’umugabo n’umugore ‘ubu wabaye umubyeyi ntukira umwana’.

Rayvanny yafashe umwanzuro w’uko Mama wimfura ye yamuba iruhande akaramata ,bishimisha ababyeyi n’imiryango yombi.Rayvanny akaba atangaza ko yiteguye gukora ubukwe bidatinze kuko ubu yamaze kwerekana uwo bazafatanya urwo rugendo mu muryango w’iwabo.

Urukundo......

Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo yerekanye uwo yihebeye ,abwira ababyeyi be ko ariwe uzababera umukazana mu minsi iri imbere.

Imfura ya Rayvanny

Ubusanzwe Rayvanny abarizwa mu muryango wa Gikristu ariko umukunzi we Fahyma n’umuyisilamu.Uyu mukunzi we yavuze ko urukundo rutandukanye n’idini ashimangira ko urukundo arirwo rwa mbere ‘urukundo ruruta byose ‘.

Ubukwe biteganyijwe ko buzaba mbere y’uko uyu mwaka urangira.



Mu minsi ishize Safi Madiba na Rayvanny bakoze indirimbo bise Fine yakorewe mu gihugu cya Tanzania, amashusho yayo akorwa na Extrafocus Tanzania ayoborwa na Eris Mzava.