Print

Uko Safi yitwara imbere y’abakobwa bamushagaye bitwaje ko umugore we adahari

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 23 January 2018 Yasuwe: 5828

Safi Madiba ubarizwa muri The Mane atangaza ko ajya ahura n’abakobwa batandukanye bamubwira ko bamukunda, bakunda ibihangano bye ariko ngo ntakirenze kuri ibyo kuko aba ari umufana utamusaba ko bakundana.

Niyibikora warushinze na Judith Niyonizera asobanura ko afite uko yitwara imbere y’umukobwa umubwira ko amukunda, ngo amaze imyaka irenga icumi mu muziki kuburyo afite isomo rikomeye ry’uburyo yakwitwara imbere y’inkumi imubwira ko imukunda.

Yabwiye TV1O ko ku bandi bashobora kubibona nk’ibintu bitangaje ariko ngo kuri we n’ibisanzwe kuko ari ibintu ahura nabyo buri munsi kuburyo abwirwa akanahamagarwa n’abakobwa benshi bamubwira ko bakumunda.

Aziko ari abafana basanzwe kuburyo atabivanga n’urukundo nk’uko benshi babikeka.

Safi avuga ko yamenyereye uko yitwara imbere y’abakobwa bamubwira ko bamukunda

Ngo umugore we amubaha hafi ndetse ngo undi muntu bakunda kuba bari kumwe ni Marina bahuriye muri The Mane kuburyo abandi bose ari abahungu.Yagize ati :” Ibyo n’ibisanzwe urumva mfite ubumenyi muri uyu muziki ntabwo aribwo nyitangira maze hafi imyaka irenga icyenda cyangwa ingahe? Ibyo bintu rero mbana nabyo.

Abakobwa bampamagara bambwira ngo nkunda umuziki wawe, wakoze indirimbo nziza ‘kimwe ‘kimwe nayikunze nkamusubiza nti ‘urakoze’.Twahura tukifotoranya ibyo mfite uko mbicunga kuko nabwo byaba ari ubwa mbere bimbayeho ndabizi nzi ukuntu mbyitaho kuba ari abafana nta kintu baba banshakaho.”

Abajijwe niba koko hari abakobwa bashobora kumusura cyangwa se bagahurira nawe mu nzira bagasaba ko baganira, Safi atazuyaje yahamije ko ari ibisanzwe ahura nabo ariko ngo azi uko abitwaraho ashingiye ku gihe amaze muri uyu muziki.

Ati :” Ohhhh baraza n’ubu nshobora kumanuka hano kuri Television(yavugaga TV10) nkabona umuntu ati ‘nyabuneka’ bite Safi nkunda ibikorwa byawe, urumva tuba turimo kuvugana anyegereye.Mfite ukuntu rero byitaho kandi mbanzi ngo akunda ibihangano byanjye ntakindi aba akurikiye.”


Safi aherutse gusohokanye n’umukunzi we Judith

Ngo mu gihe cyose amaze muri muzika yabonye ko abakobwa benshi bakunda abahanzi batagamije ko byagera kure ahubwo ngo ni urukundo rusanzwe nk’uko abandi b’abafana b’abahungu babikora.

Aya mafoto ari mu ndirimbo ye ’Kimwe Kimwe’