Print

Mukandayisenga wari umaze imyaka 14 yarabuze urubyaro, Bishop Rugagi yaramuhanuriye none yarabyaye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 January 2018 Yasuwe: 4932

Mukandayisenga Alphonsine utuye mu gihugu cya Mozambique aherutse kwibaruka umwana w’umuhungu nyuma yo kuba yari amaze imyaka 14 yarabuze urubyaro Bishop Rugagi Innocent akamusengera.

Uyu muhungu wa Mukandayisenga akurikira mushiki we ufite imyaka 14 y’ amavuko . Bishop Rugagi mu yamusengeye mu ntangiriro z’ umwaka ushize wa 2017 anamuhanurira ko agiye kwimuka ava mu Rwanda nk’ uko byatangajwe n’ urubuga rw’ Itorero Abacunguwe riyoborwa na Bishop Rugagi.

Ubwo Mukandayisenga yajyaga mu materaniro yo mu itorero Abacunguwe afite icyifuzo cyo kubyara umwana w’umuhungu. Yifuzaga gukurikiza umukobwa w’imyaka 13 n’igice, kuko kuva yamubyara byari byaranze, kandi we yifuza kumukurikiza.

Bishop Innocent Rugagi yaramusengeye amuhanurira ko azabyara umuhungu kandi ko agiye kwimuka akajya gutura ahandi. Mukandayisenga Alphonsine yahise atwita, kuri ubu akaba yarabyaye umwana w’umuhungu mu mpera z’umwaka ushize.

Avuga kuri iki gitangaza Imana yamukoreye, uyu mubyeyi yavuze ko yaje ababaye ashaka umwana w’umuhungu none akaba yaramubyaye.

Uyu mwana muto niwe Mukandayisenga yahanuriwe na Bishop Rugagi uyu mukobwa umuryamye iruhande ni mushiki we umurusha imyaka 14

Ati “Imana yo mu ijuru yarakoze kukuduha. Nari nkeneye umuhanuzi nkawe muri icyo gihe. Mu Bacunguwe nahahuriye n’Imana rwose. Mfite byinshi byo kuvuga ku Mana yawe nabonye”.

Ibi ni ibyo Alphonsine yabwiye Bishop Innocent Rugagi, ashima Imana ku gitangaza yakoresheje uyu mukozi wayo.

Mukandayisenga Alphonsine avuga ko yiteguye kuza mu Rwanda agahamiriza Abacunguwe uburyo Imana yabo ikora imirimo ihambaye. Kuko yamuhawe n’Imana, umuryango wa Alphonsine wise uyu mwana Nshimiyimana Hirwa Ethan David.


Comments

ugusenga 26 January 2018

lmana ntibeshywa ntibeshyerwa ,mujye muvugisha ukuri ,uyu Mukandayisenga arabeshya akurikije umwana wumukobwa w,imyaka 2 hafi aho kuko yakoze ubukwe ataye umugabo muri 2015 atwite nyuma arabyara umwana wimukobwa .jye ndabona igihe kigeze kugirango lmana ikoze isoni abiyoberanya bayiyitirira bayibeshyera ,izajya ibakoza isoni
bashumba ntumwa z,lmana mugire gushishoza kuko lmana ntizemera ko izina ryayo ritukwa .
mugire guhishurirwa ibyera byose si amata .


[email protected] 23 January 2018

Ubu buhanuzi mujye mubuduha mbere y’uko bugera (ukimara kububwirwa) , kgo habeho kureba ibyo muvuga niba ari ukuri.