Print

Cpt. Mbaye yatabaye Abatutsi muri Jenoside agiye kubakirwa urwibutso

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 January 2018 Yasuwe: 1112

Umunya-Senegal Capitaine Mbaye Diagne wiciwe mu butumwa bw’ amahoro bwa Loni MINUAR uzwi mu bikorwa byo kurokora Abatutsi bahigwaga muri Jenoside ubwo mu 1994, agiye kubakirwa urwibutso rukoze mu ishusho ye mu Mujyi wa Dakar, muri Senegal.

Uru rwibutso ruzubakwa n’ umugi wa Dakar na Minisiteri y’Ingabo muri iki gihugu nk’ikimenyetso cy’ubutwari n’ubwitange Capitaine Mbaye yagaragaje mu kurengera abari mu kaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abo Captaine Mbaye yarinze kwicwa muri icyo gihe bavuga ko yaranzwe n’ubwitange budasanwze mu gutabara abagabwagwaho ibitero n’Interahamwe mu bice bitandukanye nko kuri ‘Payage’ mu Mujyi wa Kigali aho yaniyemeje kuba yapfa mbere yabo.

Ubutwari bwe bwatumye agera aho yirengagiza amabwiriza y’abamukuriye bari bamubujije kimwe na bagenzi be gukiza Abatutsi bicwaga kugira ngo na bo batahasiga ubuzima ariko yumva ko nubwo yapfa atabara abandi inshingano ye aba ayisohoje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Damascène yatangarije RBA ko iyo ingabo za MINUAR zose zitwara nka Capitaine Mbaye benshi mu bahigwaga bari kurokoka.

Yagize ati “ Yagize ubutwari burenze ubwa bagenzi be agerageza gushyikirana na Bagosora na Gen Bizimungu wayoboraga abasirikare, asaba ko abari muri Mille Collines ashobora kubatwara bakagera kuri Stade Amahoro aho FPR Inkotanyi yari ifite icyicaro. N’igisasu cyaje kumuhitana ageze kuri bariyeli aho yaganiraga n’Interahamwe ngo zireke abo bantu batambuke. Iyo Minuar yose igira ubwo butwari ikajya muri za ‘Quartiers’ gushaka abatutsi ikabatwara, hashoboraga kurokoka abantu barenze abo Capitaine Mbaye yarokoye.”

Capitaine Mbaye yapfuye afite imyaka 36. Mu 2010 U Rwanda rwamugeneye umudali w’Umurinzi ku ruhare yagize mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi, washyikirijwe umugore we.


Ban Ki-moon wahoze ari umunyamabanga mukuru wa loni yambika umugore wa Cpt Mbaye umudari w’ Umurinzi

Muri Gicurasi 2016, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon, yashyikirije umudali w’ishimwe, umugore wa Captain Mbaye Diagne waguye mu Rwanda ubwo yari mu butumwa bw’amahoro mu 1994.

Mu muhango wabaye kuwa 19 Gicurasi ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, Ban Ki Moon yatanze ‘‘Captain Mbaye Diagne Medal ku bw’umurava udasanzwe”, aho yararokoye ubuzima bwa benshi ubwo yari mu butumwa bwa Loni bugamije kugarura amahoro mu Rwanda mu 1994, MINUAR.

Ban Ki Moon yavuze ko uwo mudali ari ukugaragaza ko Captain Diagne n’abandi bateye ikirenge mu cye bazahora bibukwa na Loni kimwe n’imbaga y’abatuye isi bose.

Yagize ati “Uyu mudali ugenewe abasirikare, abapolisi n’abasivili batumwe na Loni, bagerageza gutera ikirenge mu cya Captain Diagne. Bagomba kuba baragaragaje umurava udasanzwe mu bibazo bikomeye bahura nabyo mu gihe buzuza inshingano zabo mu kurengera ikiremwamuntu niz’Umuryango w’Abibumbye.”

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yagarutse ku butwari bwa bamwe mu Banyafurika barimo Umunya-Senegal Captain Mbaye Diagne, warokoye Abatutsi bagera kuri 600 n’Umunyamerika Carl Wilkens wemeye kwitangira Abatutsi.

Umwaka ushize Perezida Kagame yashimye uburyo hari abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni biganjemo Abanyafurika barenze ku mabwiriza bari bahawe bakanga kurebera ikibi, ahubwo bakarokora Abatutsi bicwaga.

Yagize ati “Harimo n’abantu ku giti cyabo bashoboye kugira ibyo bakora, niyo mpamvu twibuka umusirikare w’Umunya-Senegal , wanze kumvira amategeko rusange agakoresha amategeko ashingiye ku mutimanama we wo kumva ko ibyakorwaga atari byo.”