Print

Gisagara-Rubavu : Bafatanywe amabalo 12 y’imyenda ya caguwa za magendu

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 24 January 2018 Yasuwe: 430

Tariki 23 Mutarama mu turere twa Rubavu na Gisagara hafatiwe abantu bane, aba bakaba barafashwe n’inzego z’umutekano ubwo barimo kwinjiza mu gihugu imyenda ya caguwa ingana n’amabalo 12.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police(CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko mu ijoro ryo kuwa 23 Mutarama hari abantu batatu bafatanywe amabaro 4 y’imyenda ya caguwa.

CIP Kayigi yagize ati”Twari dufite amakuru twahawe n’abaturage, noneho dutegura igikorwa cyo gukurikirana abantu banjiza imyenda ya magendu mu gihugu.Muri iryo joro nibwo twafashe abantu 3 bikoreye iriya myenda”.

CIP Kayigi yavuze ko iyo myenda yari iy’umucuruzi w’umunyarwanda witwa Sibomana Jean Bosco,uyu akaba afite abantu bo mu kindi gihugu bayimuzanira mu Rwanda binjiriye mu karere ka Gisagara.

Yagize ati”Ubundi iriya myenda ni uyu umuntu witwa Sibomana Jean Bosco,dufite amakuru ko ayizanirwa n’abaturanyi bacu bakayambutsa Akanyaru bakayiha abandi yohereje bakayimuzanira iwe mu rugo”.

CIP Kayigi akomeza avuga ko bariya bantu bafatanywe imyenda ya magendu, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyanza, nyirayo aracyarimo gushakishwa.

Magendu nk’iyi ikaba yaranagaragaye mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi aharafatiwe uwitwa Hakizimana Etienne w’imyaka 38 afite amabaro 8 y’imyenda ya caguwa yayapakiye mu modoka.

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu ikaba itangaza ko uyu Hakizimana yafashwe n’inzego z’umutekano mu ijoro ryo kuwa 23 Mutarama nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko hari abantu binjiza magendu ya caguwa mu gihugu, ngo uyu wafashwe akaba yafatiwe mu gikorwa cy’umutekano cyakozwe muri ririya joro.

Agira inama abakiri mu bikorwa nk’ibi, CIP Kayigi yagize ati”Twabagira inama yo kubyirinda kuko amazi atakiri ya yandi, ubu ingamba zarafashwe.Hongerewe uburyo bwo kubafata,ubu turagenzura umupaka wose no mu tundi duce dukeka ko babinyuzamo”.

Yaboneyeho kubakangurira kubyirinda kuko ababifatirwamo babihomberamo cyane kuko bafungwa kandi magendu inasubiza inyuma ubukungu bw’igihugu.

Yagize kandi ati”Turashimira abaturage baduha amakuru,ariko turanabasa gukomeza ubu bufatanye kandi tubasaba gutangira amakuru ku gihe”.

Aba bose baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa ingingo ya 369 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu ingana n’agaciro k’umusoro wanyerejwe.


Comments

Kalisa 25 January 2018

U Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko niyo mpamvu umuntu adakwiye kubyuka ngo atekereze uburyo ubwo aribwo bwose yakoresha ngo abone amafaranga atitaye ku ngaruka z’ubwo buryo akoresheje. Magendu n’ubundi buriganya mu bucuruzi ni bimwe mu bidindiza iterambere ry’igihugu n’abanyarwanda muri rusange. Nibibahama bazirengere ingaruka za biriya bikorwa kandi bitange n’isomo ku bifuza gukira vuba binyuranyije n’amategeko .