Print

Bahondaguye Umuhanzi Radio benda kumwica, babiri batawe muri yombi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 January 2018 Yasuwe: 2964

Polisi yo muri Uganda yataye muri yombi abantu babiri ngo batange amakuru ku ikubitwa ry’ umuhanzi Moses Ssekibogo, benshi bazi nka Mowzey Radio mu itsinda ‘Goodlyfe’ urwariye bikomeye mu bitaro.

Radio magingo aya urembye bikomeye mu bitaro bya Kampala yahondaguwe n’ abantu bataramenyekana ku wa Mbere tariki 22 Mutarama 2018 ubwo yari mu kabari kitwa De Bar ko mu mugi wa Entebbe.

Abatawe muri yombi ni George Egesa, nyir’ akabari n’ inshuti ye Xavier Rukere bafungiye kuri sitasiyo ya Entebbe mu gihe iperereza rigikomeje.

Umuvugizi wa polisi ya Uganda Emilian Kayima yagize ati “Turacyashakisha umuntu umuntu umwe wamuteruye akamuhonda hasi, agahita yiruka”

Amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko Radio uririmbana na Weasels yashizemo umwuka gusa amakuru aturuka mu bitaro aravuga ko agihumeka ahubwo ari muri koma.

Ibi bitaro byasohoye itangazo binyomoza amakuru y’ uko Radio yapfuye bivuga ko birimo kumwitaho bishoboka byose ngo birebe ko yanzanzamuka.

Umuhanzi akaba n’ umudepite Robert Kyagulanyi Ssentamu unzwi nka Bobi Wine ejo ku wa Kabiri yasuye Radio agarukana inkuru y’ uko yasimbutse urupfu ariko arembye bikomeye.

Aka kabari De Bar, Radio yakubitiwemo akunze kukaririmbiramo buri wikendi.