Print

Safi amaze gukoresha miliyoni 10 Rwf kuva yatangira kwikorana umuziki

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 24 January 2018 Yasuwe: 1562

Safi atangaza ko kuva yatangira gukora umuziki wenyine yakira ibitekerezo bitandukanye ariko ko ajya yifuza kubona ibitekerezo byiza uretse ko hananyuzamo akabona n’abandi bamwandikira bamuca intege bashingiye kubyo ari gukora,ngo amaze gutanga miliyoni 10 Rwf kuva yatangira.

Ngo mu bitekerezo birenga ijana yandikirwa ibinshi muri byo n’ibya bantu bamwereka y’uko bamushyigikiye kuburyo akomeza urugendo yatangiye.Avuga ko bike mu bitekerezo yakira biba ari ibimuca intege ariko ko atabyitaho cyane ngo nta muntu wavugwa neza ijana ku ijana ngo no kuvugwa nabi nabyo bigomba kubaho mu buzima.

Ati :”Eeeeh mbibonera cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga nk’iyo ngize icyo nshyiraho.Hari ibitekerezo biza cyangwa yenda yari abantu baba bafite nimerozanjye bakampamagara cyangwa bakanyandikira message, akenshi usanga ibyo bavuga biba byubaka, turagushyigikiye,ukora indirimbo zinza ariko nihabura n’ibindi bitekerezo biba binca intege ariko icyo ndebe n’ibyo bintera imbaraga zo gukomeza gukora.”

Safi yatangiye gutanga ubufasha ku batishoboye

Uyu muhanzi yabonye ko kugirango umuntu cyangwa se undi w’undi agire abamuha ibitekerezo bizima ari uko yashyira ku mbuga nkoranyambaga ijambo ry’Imana.Ngo ni kenshi yagiye ashyiraho ubutumwa bw’Imana akacyirizwa ibitekerezo bizima ariko yashyiraho iby’ubuzima busanzwe hakabamo n’abamutuka.

Akubita agatwenge avuga ko hari igihe agaragaza ibyo agiye gukora mu minsi iri imbere akabona nk’umuntu umwe amubwiye ko atari byiza cyangwa se atishimye icyo yakoze n’icyo azakora.Ngo bene uwo muntu aramwakira kuko n’ibitekerezo bibi nabyo abyigiraho.

Ibitekerezo byiza n’ibibi byose arabikeneye; Safi avuga ko bimuha isomo bitewe n’ibyo abwiwe n’umufana we kuburyo asubiza amaso inyuma akareba icyatumye kunengwa agahindura cyangwa se akarekeraho.

Aherutse gukorana indirimbo na Meddy

Mu ndirimbo ebyiri amaze gusohora, avuga ko bigoye gusobanura neza amafaranga amaze gutangaza kuri izo ndirimbo.Ngo Sacha Vybz bakoranye ku mashusho y’indirimbo ‘Kimwe Kimwe’ ubusanzwe aca ibihumbi (5000$) by’idorali ariko ngo yoroheje n’ibihumbi 3000(3000$) by’idorali.

Avuga ko ashobora gutangaza amafaranga amaze gukoresha muri iyi minsi yose, benshi bakavuga ko ari ukwiyemera aringo aragera kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.Safi abwira TV10 ati :”Ibihumbi 300 by’idorali ndumba ari hafi miliyoni 2.5,ubwo ayo n’amafaranga uhereza umuntu nta kintu na kimwe kirimo.Ntabwo wabaze amafaranga y’itike y’indege, Hoteli uzararamo,imyenda uzambara hari n’ibindi bintu biba byabaye mu ifatwa ry’amashusho.Urumva rero gukora indirimbo nk’ebyiri kandi zose ari kwa Sacha ni amafaranga menshi.Iyo ukora ugomba gushora, ni amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 10 by’idorali.”

Madiba atangaza ko uyu Sacha ashobora gufata amafaranga ari munsi y’ibihumbi 5000 by’idorali ashingiye ku gihugu umuhanzi akomokamo naho umuziki wabo ugeze kuburyo abahanzi bose bakorana nawe indirimbo mu bijyanye n’amashusho yazo bishyura amafaranga atandukanye.

Safi yarushinze na Judith Niyonizera

Mu minsi ishize Ali Kiba yari mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka hasohotse amafoto ari kumwe na bamwe mu bagize The Mane akaba ari inzu itunganyamuzika ibarizwamo Safi,Marina na Teta Sandra.Kuri ibi, Safi atangaza ko baganiriye batagamije gukora indirimbo uretse ko ngo nabyo bibaye ntacyo byatwara.

Yagize ati :”Muri lebel yacu dufite ukuntu twagura ibihangano byacu birenze uko tubikora gusa.Umuntu nkuriya uba ufite inararibonye mu muziki cyangwa uwumazemo igihe kinini kandi ubona akora neza ibintu bye neza buriya n’ubwo mutakorana indirimbo hari ibitekerezo aguha,..”

Avuga ko atari ubwa mbere yari abonanye na Ali Kiba kuko muri 2017 bahuriye muri Concert ndetse ngo agiye no muri Tanzaniya yaramuhagaye ngo babonane ariko asanga adahari.Ari mu Rwanda, Safi n’abandi bari kumwe ngo baraganiriye bisanzwe kandi ngo birahagije kuburyo ibijyanye no gukorana indirimbo byazaza mu minsi iri imbere.

Kubijyanye n’uko ashobora gutangira gukora ibitaramo, yahamije ko muri Werurwe uyu mwaka aribwo atangira gukora ibitaramo ahuriyemo n’abahanzi aha tukaba twavuga nka Harmonize wa Tanzania na Marina uhuriye na Safi muri The Mane.

2017 yasize Safi yinjiye muri The Mane

Akomeza atangaza ko ajya ahamagarwa na benshi baba bashaka kumuha akazi ariko akabasubiza ko ataratangira gukora ibitaramo bya wenyine.Ngo kenshi ajya abwirwa ko ‘ari kuzamura’ umutwe kuko adashaka gukorana nabo ariko ngo ntashobora kujya kuririmba indirimbo ebyiri imbere y’abafana be.

Mutarama kugeza mu Ukuboza 2018; Safi yihaye intego yo gukomeza gukora indirimbo nziza kandi ngo bidahindutse muri The Mane barateganya gutegura igitaramo ari nacyo cya mbere azagaragaramo; avuga ko bimukundiye uyu mwaka warangira anamuritse Album ye.

Mu buzima busanzwe, ngo kuba umugabo yiyumva nk’umuntu ushoboye kuburyo mu rugo ngo aguwe neza.Avuga ko ubukwe butararangira kuri we na Judith Niyonizera, ngo nta gitutu afite cyatuma yihutira kujya gusezerana imbere y’imana ngo yabyigije inyuma bitewe n’uko yarimo apanga uburyo bwo gutangira kwikorerana muzika ku giti cye.

Impeta nyinshi ziri ku ntoki ze avuga ko ari impeta z’umurimbo kugirango nk’umusitari akomeza agaragare neza.