Print

Kaboneka na Mukeshimana bemeye ko habayeho amapfa bizeza Abanyarwanda ko ntawe uzicwa n’ inzara

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 24 January 2018 Yasuwe: 1110

Minisitiri w’ ubuhinzi n’ ubworozi Mukeshimana Geraldine na Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ Igihugu Francis Kaboneka bemereye abanyamakuru ko hari uduce duto two mu ntara y’ Iburasirazuba twahuye n’ amapfa mu gihembwe cy’ ihinga A, ariko bizeza Abanyarwanda ko nta mu muturage uzicwa n’ inzara kuko ibyo gufashisha abaturage bihari ndetse ngo hari aho byatangiye gutangwa.

Iki kiganiro cyari kigamije kuvuga ku musaruro w’ ubuhinzi witezwe mu gihembwe cy’ ihinga A no gushishikariza abaturage guhunika.

Minisitiri Mukeshimana yagize ati “Twagize Imana, muzi ko imvura yaguye nabi, yaraguye mu kwa kenda mu kwa cumi irahagara, tugeze mu kwa cumi n’abiri irahagarara, mu kwa mbere iragwa n’ubu niyo tugifite, ibyo hari icyo byishe hari n’icyo byakemuye, hari imyaka itarabashije kuramurwa n’imvura yaguye nyuma y’ukwa cumi n’abiri, ariko hari n’imyaka myinshi yaramuwe n’iyi mvura bivuze ko nka Nyamugari harimo harasohoka mu hari hafite ikibazo…”
Dr Mukeshimana Geraldine yongeyeho ati “Buri gihe dukorana n’ubuyobozi bw’ahantu hagaragaye ibibazo, niyo mpamvu mubona iyo hari ahantu hagaragaye amapfa, haba ubufasha bujyanye n’ibitunga abantu, bujyanye n’ifumbire n’imbuto, haba no gufasha guhinga (muri Army Week)…”

Mu gihembwe cy’ihinga A, mu Rwanda hahinzwe ubuso bungana na Hegitari ibihumbi 258 z’ibigori hakaba hitezwe ko zizeramo Toni ibihumbi 775. Ibishyimbo byahinzwe kuri Hegitari ibihumbi 355, ngo hazavamo Toni ibihumbi 586. Mu muceri hitezwe umusaruro ungana na Toni ibihumbi 66, Ingano hitezwe Toni ibihumbi 15, muri Soya hitezwe Toni ibihumbi 11, mu birayi harateganywa Toni miliyoni 1,5, naho mu myumbati hitezwe Toni ibihumbi 704.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko aho bagize ikibazo cyane ari ahatari uburyo bwo kuhira imyaka, ariko ngo mu kwezi k’Ukuboza ubwo izuba ryari ryinshi aho byari bikomeye bahashyize ‘dam-shit’ zifata amazi ndetse abahinzi bahabwa amapombo yo kuhiza imyaka yabo.

Kaboneka yavuze ko kubera uko imvura yaguye hari utugari tubiri mu murenge wa Rwimbogo dufite ikibazo, muri Karangazi ngo naho ni akagari kamwe ahandi hameze neza, na Rukomo ni akagari kamwe, na Rwempasha ngo ni akagari kamwe, na Nyamugari muri Kirehe ngo ni akagari kamwe na Kigina ni uko.
Ati “Nta murenge dufite noneho ufite ikibazo (k’inzara) bitandukanye n’uko twari tubifite mbere, ni akagari kamwe ni tubiri, nitwo tugiye tugira ikibazo, nka Minisiteri y’Ubutegetsi turasaba abaturage guhunika kugira ngo bazasagurire n’abandi, ariko na Minagri ifite ikigega izafasha abagize ikibazo, ngira ngo ikibazo tugifite mu maboko.”
Minisitiri Kaboneka yavuze ko ubu mu mirenge ya Nyamugari na Kigina nibura abaturage bashonje bagera ku 2 000 kandi ngo barafashijwe bwa mbere, ndetse ngo bazafashwa bwa kabiri.
Ati “Nta muturage w’u Rwanda uzicwa n’inzara, turabikurikirana umunsi ku munsi, agize ikibazo turamufasha, ibyo twarabikoze, ikibazo cyari gikomeye ni icyo muri 2016 kandi twabashije kukivamo, ngira ngo nta muturage, nk’uko ahandi byabaga wigeze wicwa n’inzara, akagari ka Nyamugari turagakurikirana umunsi ku munsi n’uzaba atejeje tuzamufasha. Nta kibazo numva gihari kiremereye navuga ngo cyananiye Leta kugishakira umuti.”

Mu Rwanda umusaruro w’ibigori wangirika ugera ku 10% by’uba wabonetse, umuceri wo hangirika ugera ku 8%, ariko ngo buri myaka iba ifite umusaruro uhomba, keretse mu bishyimbo ni ho umusaruro upfa ari 0%. Aba bayobozi basabye abaturage kubika neza umusaruro bakirinda ko wagwa uruhumbu cyane ibigori kuko ngo uruhumbu ni uburozi, ndetse inganda ntizemera umusaruro umeze gutyo wangiritse.
Basabye ko abaturage bajya batanga amakuru ku bamamyi babagurira umusaruro ku mafaranga make, ndetse ngo kubera kwirinda ibihombo ku baturage Leta yagiye mu biciro by’imyaka nk’ibirayi ngo n’ibindi izabijyamo