Print

Ngoma : Umugabo yafatanwe ibiro 30 by’urumogi abipakiye kuri moto

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 25 January 2018 Yasuwe: 337

Mu rukerera rwo ku wa 24 Mutarama uyu mwaka Polisi mu karere ka Ngoma yafatanye uwitwa Iyakaremye Evariste ibiro 30 by’urumogi abipakiye kuri moto ifite nimero za pulake RD 080 L; ikaba ikomeje gushaka undi bari hamwe wirutse ubwo bahagarikwaga muri icyo gitondo.

Iyakaremye ufite imyaka 44 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Bugera mu murenge wa Remera biturutse ku makuru Polisi muri aka karere yahawe n’abahatuye. Urwo rumogi rwari muri mifuka ibiri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police CIP Kanamugire Theobald yavuze ko ubwo aba bombi bakubitaga amaso Polisi aho yari yabategeye bahise bahindukiza moto bagira ngo bayicike; ariko ntibyabahira kuko umwe muri bo yahafatiwe.

Yongeyeho ko Polisi ikomeje gushaka uwari uhekanye n’uriya wafatanywe urwo rumogi. Uwarufatanywe afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera; ndetse n’urwo rumogi ni ho rubitswe.

CIP Kanamugire yibukije ko urumogi rufatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda hashingiwe ku biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo. Iri Teka rikomeza rivuga ko gifatwa kandi nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.

Yakomoje ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati,"Uwo bihamye arafungwa, kandi agacibwa ihazabu. Abantu bakwiriye gucuruza no kunywa ibyemewe n’amategeko bidafite ingaruka izo ari zo zose ku buzima. Abashyira imbere inyungu bakura mu kubicuruza bamenye ko batazigera bihanganirwa. Ababyinjiza mu gihugu baragirwa inama yo kubireka kuko inzira babicishamo Polisi izizi."

Yashimye abatanze amakuru yatumye hafatwa urwo rumogi; ndetse aboneraho gusaba abatuye Intara y’Iburasirazuba kwirinda ibyaha aho biva bikagera.

Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge ifatanyije n’izindi nzego za Leta zirimo Minisiteri y’ubuzima, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’urubyiruko n’Ubushinjacyaha. Iherutse kandi gusinya amasezerano na Polisi y’Igihugu cya Tanzania agamije ubufatanye mu kurwanya itundwa n’iyinjizwa ry’umumogi muri ibi bihugu.

Polisi y’u Rwanda iherutse na none kugirana inama na ba nyir’utubare, amahoteri na resitora bakorera mu Mujyi wa Kigali, Abayobozi b’Amadini n’Amatorero. Ibiganiro bagiranye na Polisi byasojwe biyemeje kuba Abafatanyabikorwa mu gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge.