Print

Zidane yatangaje ko ari mu mazi abira nyuma yo gusererwa na Leganes muri Copa Del Rey

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 January 2018 Yasuwe: 1100

Umutoza w’ikipe ya Real madrid Zinedine Zidane yatangaje ko ibintu bikomeje kumukomerera nyuma yo gutsindirwa ku kibuga cya Santiago Bernabeu ibitego 2-1 agahita asezererwa mu gikombe cy’umwami yari atezeho amakiriro.

Ikipe ya Real madrid iri mu bihe bibi yatunguwe mu ijoro ryakeye n’ikipe ya Leganes ubwo yayisangaga ku kibuga cyayo Santiago bernabeu ikayitsinda ibitego 2-1 nubwo umukino ubanza Real Madrid yari yatsindiye hanze igitego 1-0.

Zidane yavuze ko yemeye ko atsinzwe ndetse ariwe ugomba kubazwa umusaruro mubi iyi kipe ifite dore ko no muri shampiyona irushwa amanota 19 na mukeba wayo FC Barcelona.

Yagize ati “Ntabwo twigeze dukina neza yaba mu mukino ubanza nubwo twatsindiye hanze igitego 1-0.uyu munsi twari dufite iminota 90 yo gukina ariko turatsinzwe.ibintu bikomeje kuba bibi.Iri ni ijoro ribi cyane.”

Ikipe ya Real Madrid itari ifite Cristiano Ronaldo na Gareth Bale yakinnye umukino mubi wababaje abafana bayo ndetse biyiviramo gusezererwa nyuma yo gutsindirwa ku kibuga cyayo na Leganes ibitego 2-1 byatsinzwe na Javier Eraso ndetse na Gabriel mu gihe igitego kimwe rukumbi cya Real Madrid cyatsinzwe na Karim Benzema.