Print

Umuririmbyi Mary J Blige yakoze ibitarakorwa n’abahataniye ishimwe rya Oscar

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 25 January 2018 Yasuwe: 1223

Umuririmbyi wo muri Amerika Mary J Blige yatangaje benshi aba umuntu wa mbere utoranyijwe n’abashinzwe gutanga amashinwe ya Oscar mu kwandika no kuririmba indirimbo ikoreshwa muri film (theme song).

Uyu muririmbyi rurangiranwa mu mudiho wa R&B asanganywe amashimwe icyenda ya Grammy mu kuririmba, yakinnye nk’umugore w’umurimbyi w’umukene muri filimi Mudbound, bimuhesha gutoranywa mu bahatanira ishimwe rya Oscar ry’umukinyi ufasha kizigenza/uwo filimi iba ishingiyeho ( supporting actress).

Indirimbo Mighty River bisobanuye uruzi ruhambaye, igaruka cyane ku kibazo cy’ivangura rishingiye ku ruhu, bigatuma iyo ndirimbo ishyirwa mu zihabwa amahirwe menshi yo gutsinda.

Filime Mudbound niyo yatumye Blige ashyirwa mu bahatanira ishimwe rya Oscar

Mu myaka itambutse, abatoranywa mu guhatanira ibihembo bya Oscar babaga ari abaririmbyi basohoye indirimbo z’umwihariko nka Jennifer Hudson mu ndirimbo "Love You I Do" ariko ubu aka agashimwe kakaba gahabwa umwanditsi w’indirimbo.

Blige yafatanyije kwandika iyi ndirimbo Mighty River na Raphael Saadiq, yahise aba umuririmbyi wa mbere ushyizwe mu bahatanira agashimwe ka Oscar mu byiciro bibiri.

Indirimbo Coco y’ikigo cya sinema Pixar nayo yashyizwe mu ndirimbo zihatana

Abo bantu babiri ariko ntiborohewe kuko bahatana n’abandi banditsi b’indirimbo bakomeye, banditse indirimbo La La Land na Frozen.

Benj Pasek na Justin Paul, batwaye ishimwe ry’indirimbo y’umwihariko ya mbere nziza ( best original song) mu mwaka ushize , bongeye kuryegukana mu bahatanaga mu ndirimbo This Is Me, muri filme "The Greatest Showman".

Kristen Anderson-Lopez na Robert Lopez, banditse "Let It Go", batoranyijwe mu ndirimbo "Remember Me".


Comments

lisa 25 January 2018

Ntibavuga rurangiranwa bavuga ikirangirire cg icyamamare murakoze.


lisa 25 January 2018

Ntibavuga rurangiranwa bavuga ikirangirire cg icyamamare murakoze.