Print

Bwa mbere, Katy Perry agiye gutaramira ku mugabane w’Afurika

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 25 January 2018 Yasuwe: 531

Umuririmbyi Katy Perry bwa mbere mu mateka ye agiye gukorera igitaramo gikomeye muri Afurika ,nk’uko yamaze kubitangaza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko azakorera igitaramo muri Afurika y’Epfo.

Uyu muhanzikazi ufite izina rikomeye mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka ‘Roar’,’Dark Horse’,’Wide awake ‘,’Hot N Cold’,ndetse na Bon Appetit n’izindi nyinshi yemeje ko hagati y’itariki 18 na 20 Nyakanga 2018 afite i gitarambo mu mujyi wa Johannesburg ahitwa Ticketpro Dome ni mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Yatangaje ko mu muasha ari imbere abashaka kugura amatike y’icyo gitaramo batangira kuyagura.Tike za mbere ejo tariki 26 Mutarama,2018 ku masaha y’ino mu Rwanda iya mbere izaba yageze ku isoko kandi zikomeze kugurishwa.
.
Katty yatangaje ko agiye gutaramira muri Afurika y’Epfo

Iki gitaramo cyateguwe na ‘Big Concert’ aho abazakenera amatike ari naho bagomba guca banyuze ku rubuga rwayo. Uyu muhanzikazi ukora ku mitima ya benshi ari mu rugendo rw’umuziki yise “Winess The Tour”. Ahamya ko afite uburenganzira busesuye bwo guhindura ubuzima bwe,ibi mukikije ,isi , byose abinyujije mu ndirimbo ze n’ibitekerezo bye byigirwaho n’abenshi.

Katy Perry yagiye akorana n’abahanzi batandukanye bakomeye bose bagiye bamufasha kugera ku rwego ariho ubu,yakoranye indirimbo na The Platinum-certified chained to Rhythm afatanyije na Skip Marley ,Bon Appetit afatanyije na Migos ,Swish Swish afatanyije na Nicki Minaj n’izindi ntarondoye .

Akomeza avuga ko afite urugendo runini rugomba kuzenguruka mucyanya cy’isi [inner-space]hanze yacyo [outer-space]ndetse no kuy’indi mibumbe,ngo naho byaba mu ndiba z’inyanja ,urugendo rwe rwo kugaragaza umuzingo ‘Album’aheruka gukora ruzaba rudasanzwe .

Katy kandi yatangaje ko mu gitaramo cye azagaragaza umwimerere w’ibihangano bye kuko azaba afatanyije na Band ye izamucurangira yitwaje n’ababyinnyi be.