Print

Shakira ari gukorwaho iperereza ry’imisoro atishyuye mbere y’uko yimuka

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 25 January 2018 Yasuwe: 668

Umuhanzikazi Shakira wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye yatangiye gukorwaho iperereza rigamije kureba imisoro yanyereje mbere y’uko yimukira mu mujyi wa Barcelona dore ko ubu asigaye atuye mu mujyi wa Madrid.

Shakira washakanye n’umukinnyi Gerard Pique ari gukurikiranwa n’ikigo gishinzwe imisoro muri Espanye bicyekwako atayishuye mu myaka itatu ni ukuvuga guhera 2012-2014.

Umushinjacyaha Jose Miguel yatangaje ko yasuzumye amadosiye y’uyu mugore ukomoka muri Colombiya ahereye mu Ukuboza uyu mwaka aza gusanga hari imisoro Shakira atishyuye y’imyaka itatu.

Shakira yasanze umugabo we muri Esipanye

Anna Forastier ,umuvugizi w’umugenzuzi w’imari yavuze ko kompani yahaye akazi Shakira ariyo yatangiye kumukoraho ipereza bakaza gusanga hari imisoro myinshi atishyuye.

Mu gushyingo 2018 Shakira yasubitse ibitaramo yari afite byo kumenyekanisha Album ya 11 byagomba kubera El Dorado atangaza y’uko ubuzima bwe butifashe neza ajya kwivuza.

Associated Press itangaza ko atari Shakira wenyine ukekwaho kutishyura imisoro akoresheje kubeshya imitungo ndetse n’amafaranga yinjiza bivugwa n’ikigo cy’umusoro cya Espagne ahubwo ko hari n’abakinnyi barimo Lionel Messi, Cristiano Ronaldo nabo bari kuri urwo rutonde.