Print

Karekezi ashobora kutagaruka mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 January 2018 Yasuwe: 2165

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier ashobora kutagaruka mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kwerekeza muri Swede bivugwa ko ajyanye abana be ku ishuli azagaruka.


Nyuma y’umukino wa gicuti ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo Etincelles FC igitego 1-0 mu cyumweru cyashije,umutoza Karekezi yahise afata ingede yerekeza muri Swede ndetse avga ko azagaruka ku wa kabiri taliki ya 23 Mutarama 2018 ari uwo munsi urenzeho iminsi 2.

Amakuru agera ku Umuryango,ni uko uyu mutoza yagiye muri iki gihugu cya Swede atabibwiye bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports ndetse bamwe batunguwe no kumva uyu mukozi w’ikipe ata akazi adasabye uruhushya gusa birinda kubitangariza itangazamakuru.

iki gishobora kuba aricyo gitego cya nyuma Karekezi yishimiye muri Rayon Sports

Lomami Marcel usanzwe ari umutoza wongerera abakinnyi ingufu yatangarije abanyamakuru nyuma y’umukino wa mbere w’igikombe cy’intwali banganyije na AS Kigali 0-0 ko yagombaga kugaruka ku wa kabiri none icyumweru kigiye kurangira atagarutse.

Nyuma yo kugenda kwa Karekezi Olivier,umutoza wungirije Witakenge Jannot niwe wasigaranye inshingano zo kuyobora ikipe ya Rayon Sports mu myitozo yo muri iki cyumweru.