Print

Perezida Kagame yavuze inyungu u Rwanda rufite mu nama iteraniye mu Busuwisi

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 26 January 2018 Yasuwe: 335

Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame arashima uburyo inama y’ihuriro ku bukungu bw’isi ifasha u Rwanda kwagura umubano n’ibindi b’ibihugu no kongera abafatanyabikorwa.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda amaze iminsi itatu I Davos mu Busuwisi aho yitabiriye inama ya 48 y’ihuriro ry’ubukungu ku isi, yagaragaje ko iyi nama ikomeje kubera u Rwanda ishusho nziza yo guhamya ububanyi n’amahanga no kuzamura urwego rw’ubufatanye muri rusange.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku munsi w’ejo, Perezida Kagame yatangaje ko ari iby’agaciro guhurira muri iyi nama n’inshuti ndetse n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda banyuranye bitabiriye iyi nama yiga ku bukungu.

Kuri uyu munsi wa 3 w’iyi nama umukuru w’igihugu akaba yakiriye kandi agirana ibiganiro na Minisitiri w’intebe wungirije w’Uburusiya Arkady Dvorkovich, Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi Gianni Infantino ndetse na Tony Blair wigeze kuba minisitiri w’intebe w’Ubwongereza.

Minisitiri w’intebe wungirije w’Uburusiya Arkady Dvorkovich aganira na Perezida Kagame
Naho umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere RDB Clare Akamanzi yitabiriye ikiganiro cyamuhuje n’abandi bayobozi kivuga ku ruhare rw’abagore mu bucuruzi aha bakaba bibanze kuri gahunda ya SheTrades. Iyi ni gahunda igamije gushakira amasoko ba rwiyemezamirimo basaga miliyoni mbere y’umwaka wa 2020, iyi gahunda kandi ikaba yaratangijwe ku mugaragaro i Kigali mu mwaka washize wa 2017.

Akamanzi yasobanuriye abitabiriye iyi nama ko Abagore b’u Rwanda bafite uruhare ntagereranwa ku mibereho myiza n’ubukungu bw’igihugu cy’u Rwana,anavuga ko Urwego rw’abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta nabo bagize uruhare mu kubaka ubushobozi bwa ba Rwiyemezamirimo b’abagore binyuze muri gahunda zitandukanye.

Gianni Infantino wa FIFA aganira na Perezida Kagame

Ubutumwa bwa Perezida Kagame